Umunyamakuru wa RBA yasinye amasezerano yo kuba ambasaderi wa kompanyi yo muri Turikiya (AMAFOTO)
Umunyamakuru Christelle Kabagire Injongi wamenyekanye mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yasinye amasezerano yo kuba Ambasaderi wa ‘Moni Baby Diapers’ zikorwa na Kompanyi ifite inkomoko muri Turikiya.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo iyi kompanyi ya ‘Afroturk’ yerekanye Kabagire Christelle nka Ambasaderi wa ‘Moni Baby Diapers’ (Pamperise) zikorwa n’uru ruganda kandi zikaba zikorerwa mu Rwanda.
Nyuma yo gusinya aya masezerano azamara igihe cy’umwaka, Christelle yavuze ko yishimiye cyane kuba baramuhaye aya mahirwe, ngo ni we wafashe iya mbere mu kubegera kugira ngo abafashe.
Ati “Ni ibyishimo bikomeye cyane, ntabwo nari nziko byari gushoboka, uko byaje nabonaga barimo kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga ndavuga iyi pamperise (diaper) ifite ubushobozi ariko abantu benshi ntabwo bayizi, ariko nkurikije abantu benshi bankurikira ndavuga ngo aba bantu nabafasha, mbere y’aho hari abashuti banjye bagiye babaza uwo bagira ambasaderi baramvuga ariko nanjye kuko ndi umushabitsi nkajya mbandikira, barambwira ngo babambwiyeho, nyuma turicara turaganira, birangira duhuje.”
“Moni Baby Diapers ibiciro biri hasi ku isoko ni nziza cyane, umwana ashobora kuyambara amasaha 12 ntigire icyo imutwara, nanjye murabizi ko mfite umwana, na we arayikoresha.”
Nur Muhammed Abdulsame, umuyobozi w’uru ruganda avuga ko impamvu bahisemo gukorana na Christelle ari uko afite imyitwarire myiza, akurikirwa cyane ikirenze kuri ibyo akaba ari umubyeyi.
Ati “Twatangiye uyu mushinga muri 2019 ariko nk’uko mubizi kubera icyorezo cya Coronavirus twahagaze umwaka wose, tumaze amezi 3 kuri iri soko ry’imbere ariko turabona ari byiza cyane. Impamvu twahisemo Christelle ni uko ari umubyeyi mwiza, afite umwana ni na cyo cy’ingenzi ntabwo nagira umuntu ambasaderi udafite umwana, ikindi abantu bamuzi neza kuko afite imyitwarire myiza kandi arakurikirwa cyane.”
Bahisemo kuza mu Rwanda kubera ko ari igihugu gifite umutekano kandi cyorohereza abashoboramari ariko akaba afite intego yo kwigarurira isoko ryo mu karere harimo Burundi, Tanzania na DR Congo.
Christelle Kabagire ni umunyamakuru akaba n’umunyamideli aho afite n’ikiganiro cy’imideli cyitwa ‘In Style’ gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, yakoze kandi mu kiganiro ‘The Jam’ nacyo cyo kuri Televiziyo Rwanda ubu gisigaye gikorwa na Gitego na Anita Pendo.

Ibitekerezo