Umunyarwenya Kanyabugande Olivier [Nyaxo] amaze iminsi 4 afunzwe aho akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake.
Uyu munyarwenya ukunzwe na benshi mu Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwabwiye ISIMBI ko iki cyaha akurikiranyweho yagikoze tariki ya 18 Kanama 2022.
Umuvugizi wa RIB Murangira B Thierry yagize ati “Ni byo. Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretse ku bushake, ni icyaha yakoze tariki ya 18 Kanama 2022.”
Bivugwa ko Nyaxo yakubise inkoni n’icupa umugabo mugenzi we w’imyaka 30 bikamukomeretse, byabaye tariki ya 18 Kanama 2022 ari na bwo yatabwaga muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kanama 2022 ni bwo dosiye ya Nyaxo ubu ucumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB i Nyamirambo yashyikirijwe Ubushinjacyaha.
Ahamwe n’icyaha yahanishwa Ingingo ya 121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya igifungo cy’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 500Frw ariko atarenze miliyoni 1Frw.

Ibitekerezo
Erisa
Ku wa 30-09-2022Nyaxo