Umutekamutwe wiyise Makonikoshwa akomeje gukoramo akazi abahanzi bakamuha amafaranga
Abandi bahanzi babiri bahishuye ko batuburiwe n’uwiyise Makonikoshwa bakabimenya bamaze kumuha amafaranga.
Ku munsi w’ejo ni bwo twabagejejeho inkuru y’umuntu ukomeje kugenda yiyitirira uyu muhanzi agatuburira abantu akabarya amafaranga.
Uretse kubarya amafaranga, Makonikoshwa yari ahanganyikishijwe n’uko yanagendaga avuga ko arembye ameze nabi akeneye ubufasha.
Bob Pro umenyerewe mu gutunganya indirimbo z’abahanzi ndetse n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin ni bo bamuhishuriye bwa mbere ko bakozweho n’uyu mutekamutwe.
Nyuma yaho ku bitekerezo abahanzi babiri Cyusa Ibrahim na B Threy batanze ku nkuru ISIMBI yari yatangaje, ni uko na bo yabagezeho ariko bakabimenya bamaze kuyatanga.
Cyusa Ibrahim yagize ati "nanjye yarampamagaye peee! Birangira nanjye ntanze inkunga mbimenya nyuma ko ari umutekamutwe."
B Threy ati "yarantuburiye nanjye, namuhaye ibicwa (amafaranga), ndacyafite na nimero yakoresheje."
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka ’Agaseko’, ’Ngutekerezaho’ n’izindi, ibi bimubayeho mu gihe yitegura gutaramira abakunzi be ku munsi w’abakundanye tariki ya 14 Gashyantare 2024.

Ibitekerezo
Habincuti jea Nnepomuscene
Ku wa 5-02-2024Njyendumva yabimenyesha inzego zibishinzwe bagakurijirana abobagizibanabi turabashimiye kimakuru mutugezaho IMana ibahumugisha.