Siporo

Umutoza Seninga Innocent yahagaritse ikirego cye muri FERWAFA

Umutoza Seninga Innocent yahagaritse ikirego cye muri FERWAFA

Umutoza Seninga Innocent yahagaritse ikirego yari yarezemo Musanze FC kumwirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ni nyuma y’ubwumvikane hagati y’impande zombi.

Tariki ya 23 Gicurasi 2021 nibwo Seninga Innocent wari umutoza mukuru wa Musanze FC yirukanywe hagati mu mukino, ni nyuma y’uko yari amaze gutsindwa na Gasogi United 4-1 mu mukino wa shampiyona.

Uyu mutoza akaba yarahise na we atanga ikirego mu kanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA, aho yareze Musanze FC kumwirukana binyuranyije n’amategeko.

Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA, kari katumijeho impande zombi ku wa Gatatu tariki ya 8 Kamena 2022 kugira ngo kabakiranure.

Amakuru ISIMBI yamenye ni ko Seninga Innocent yamenyesheje FERWAFA ko ikibazo yari afitanye na Musanze FC impande zombi zicaye zikagikemura, ubu nta kibazo kigihari.

Amakuru avuga ko hari amafaranga perezida w’iyi kipe, Tuyishimire Placide [Trump], yari yaragurije uyu mutoza, baje kumvikana arayamurekera ndetse agira andi make amwongera.

Seninga Innocent yahagaritse ikirego yari yararezemo Musanze FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top