Umuyobozi wa APR FC yahaye ubutumwa abafana b’iyi kipe, icyo yasabye abakinnyi
Ku munsi w’ejo hashize ubuyobozi bw’iyi kipe ya APR FC bwahuye na bamwe mu bafana bahagarariye abandi mu rwego rwo kubereka abakinnyi bashya ndetse n’ubuyobozi bushya bw’iyi kipe, aho umuyobozi w’iyi kipe Lt Gen Mubarakh Muganga yababwiye ko intego ya APR FC ari intsinzi ariko itagarukira mu Rwanda.
Iyi nama ikaba yarabaranjirijwe no gupimwa icyorezo cya Coronavirus, uretse abakinnyi n’abafana, iyi nama kandi yitabiriwe n’abandi bakozi ba APR FC yaba mu ikipe nkuru cyangwa se mu ikipe y’abana.
Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabwiye abafana b’iyi kipe ko intego y’ikipe y’Ingabo z’Igihugu ari ugutsinda mu Rwanda no hanze y’u Rwanda aho yasabye n’abakinnyi kutazabatenguha ku cyizere babagiriye bakerekana ko bashoboye.
Ati “Icya mbere ni ugushaka abakinnyi beza bagahabwa ibikenewe byose ariko intego nyamukuru ni intsinzi ariko itagarukira hano mu Rwanda cyane ko ikipe ntacyo iba itakoze, iba yatanze ibikenewe byose rero turabasaba gukora ibishoboka byose mu kagera kure hashoboka cyane ko abanyarwanda bashoboye kandi ko tubafitiye icyizere, indi ntego ni ukurerera ikipe y’igihugu ikindi mukaba intangarugero mu myifatire aho muri hose kuko APR ikintu cya mbere ishyira imbere ari imyifatire(discipline).”
Jacques Tuyisenge wavuze mu izina rya bagenzi be, yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe n’ubuyobozi bitewe n’umusaruro batanze umwaka ushize w’imikino, uyu mwaka babizeza ko umwaka ugiye kuza bazitwara neza cyane mu mikino nyafurika.
APR FC niyo kipe izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League izatangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri, ni mu gihe tombola y’uko amakipe azahura izaba tariki ya 15 Kanama 2021.

Ibitekerezo
Rukundo Bernard
Ku wa 10-08-2021Nibyo birakwiye Imana izatugende imbere nukuri APR tukuri inyuma
Rukundo Bernard
Ku wa 10-08-2021Nibyo birakwiye Imana izatugende imbere nukuri APR tukuri inyuma
Tuyizere Fabrice
Ku wa 9-08-2021Nukuri turabyishimiye uburyo ikipeyacu ikomeje kwiyubaka tunashimira abayobozi bayo kobakomeje gufasha ikipe natwe nkabafana tuzakomeza kubana hafi murakoze Imana ikomeze kudushyigikira tuzagere kure hashoboka