Urwibutso rwa Yvan Buravan ku ifoto y’amateka imaze hafi imyaka 10 ari kumwe na rutahizamu Bertrand
Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Yvan Buravan avuga ko adashobora kwibagirwa ifoto imaze hafi imyaka 10 ari kumwe na rutahizamu wa Gasogi United kuri ubu, Iradukunda Jean Bertrand kuko imwibutsa ibihe byiza byo mu mashuri yisumbuye kuko asanga ari yo mvano y’uruhererekane rw’ibihe byiza bafite uyu munsi.
Ni iforo yafotowe muri 2011, bigaragara ko bari bakiri abana, bambaye imyenda ibaruta bafite indanguramajwi mu ntoki(micro), bakaba bari bari mu kigo cy’amashuri cya La Colombiere aho bigaga. Iyi foto ikaba yarafashwe bamaze gukina ikinamoco.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, umuhanzi Yvan Buravan yavuze ko iyo buri gihe abonye iyi foto ahita yibuka ibihe byiza byo mu mashuri yisumbuye cyane ko ari nayo mvano y’ibihe byiza bafite uyu munsi.
Yagize ati“iriya foto iyo nyibonye nibuka ibihe byiza twagize tukiga mu mashuri yisumbuye, byari byiza cyane pe! Iyo ndebye nsanga ari uruhererekane rw’ibihe byiza byagiye bitubaho kugeza uyu munsi.”
N’ubwo bari mu nganda zitandukanye(Career), kugeza uyu munsi Yvan Buravan(umuhanzi) na Iradukunda Jean Bertrand(umukinnyi wa ruhago) ni inshuti magara, ubushuti bwabo na nyuma yo gusoza amashuri bwarakomeje kugeza uyu munsi umwe ashyigikira mugenzi we mu byo akora.

Ibitekerezo
Ishimwe Chance
Ku wa 22-10-2020Nibyiza kuzirikana ibyo wanyuzemo kuko bigufasha kumenya uko ukwiye kwitwara kubandi Bari muriyo nzira wanyuzemo.ibyo twibwira sibyo Imana yibwira dukore dutegereze ugushaka kwayo
Ishimwe Chance
Ku wa 22-10-2020Nibyiza kuzirikana ibyo wanyuzemo kuko bigufasha kumenya uko ukwiye kwitwara kubandi Bari muriyo nzira wanyuzemo.ibyo twibwira sibyo Imana yibwira dukore dutegereze ugushaka kwayo