Umuco

Uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational yahagaritswe

Uwagombaga guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational yahagaritswe

Munyaneza Djazira wagomba guhagararira u Rwanda muri Miss Supranational yiyambitse ubusa bimusiga icyasha no gukurwa mu bazahatanira ikamba uyu mwaka.

Munyaneza Djazira amaze iminsi ine ashyize hanze amafoto amugaragaza yambaye ubusa ibintu byateye uburakari abategura Miss Supranational mu Rwanda bamwambura ububasha bwo kuzaserukira igihugu.

Miss Supranational azatorwa kuwa 7 Ukuboza 2018 mu birori bizabera muri Pologne. U Rwanda nta mukobwa ruzaba rufitemo nyuma y’uko Munyaneza Djazira wari watoranyijwe yiyambitse ubusa bikamuviramo gukurwa mu bahatana hakanafatwa umwanzuro ko nta wundi uzatoranywa.

Uyu mukobwa w’imyaka 19 yandikiwe ibaruwa imumenyesha ko atemerewe kuzajya muri Pologne guhatana n’abandi bakobwa ‘kubera imyitwarire mibi’ no kubusanya n’ibyo umuco nyarwanda utegeka.

Mu butumwa Munyaneza Djazira yandikiwe hari aho bagize bati "Kimwe mu biranga Nyampinga ni umukobwa wubaha indangagacro z’umuco nyarwanda, mu gihe mu nshingano ze haba harimo kuba ijwi ry’urubyiruko no kurubera icyitegererezo. Bityo Nyampinga ugaragaje ibitandukanye n’ibi akaba ahagarikwa mu irushanwa."

Djazira yari agiye guserukira u Rwanda nyuma y’uko mu mwaka washize Ingabire Habiba yagiyeyo na we agaherekezwa n’inkuru z’urudaca zavugaga uburyo yatukanye ubwo yari muri Miss Rwanda 2016.

Munyaneza Djazira yari aherutse kwifotoza yambaye ubusa

Mu nshuro icumi iri rushanwa ribaye, ni ubwa mbere u Rwanda ruzaba rudafite umukobwa uruhagarariye biturutse ku myitwarire mibi.

Uyu mukobwa yamenyeshejwe ko yambuwe kuzaserukira u Rwanda amaze iminsi mike atangiye gushaka ibyangombwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top