Intumwa y’Imana Dr Paul Gitwaza uyobora Zion Temple yongeye kugarukwaho nyuma y’ubutumwa bwe bwagoretswe, bugasakazwa ku mbuga nkoranyambaga.
Mu nyigisho ye yibanze ku ngingo y’ ‘Ukuri kutuzuye’ yavuzemo ko “Abakirisitu basengera mu itorero rye ni bo bazajya mu ijuru, abatahasengera ishyano ribaguyeho.”
Aka gace gato kakuwe mu butumwa bwe gatangira gusakazwa ku wa 28 Ukwakira 2018, benshi batangira kumwijundika.
Mu gusesengura neza ariko bigaragara ko ubutumwa bwagoretswe n’umuntu utaramenyekana.
Ukuri nyako ni uko Gitwaza yigishaga ku bakirisitu bemera ikintu bakagitsimbararaho bakavuga ko abandi batazajya mu ijuru, ko bagiye kurimbuka.
Yagize ati “Umukirisitu akavuga ngo nitwe twenyine tuzajya mu ijuru, akabyakira gutyo. Yabona abandi akibwira ko bagiye kurimbuka. Muri we azi ko abandi bose badasenga ariwe usenga. Uko ni ukuri kwe yaryamyeho kandi afite igice cy’ukuri kwako kuko asenga, ariyiriza, ntakora icyaha kandi akunda Yesu. Yumva ko abameze nkawe aribo bazajya mu ijuru. Ni imitekerereze abantu baba bafite muri bo.”
Yavuze ko hari abantu b’intangondwa batemera abandi kubera ukuri bagenderaho.
Ati “Tujye ku ngingo yacu. Mpagaze aha nkavuga ngo ‘Abakirisitu ba Zion ni bo bazajya mu ijuru gusa. Abadasengera muri Zion bose ishyano ribaguyeho. Nkabivuga nta zindi nyungu mfite ahubwo ari ko mbyizera, bamwe bakaza kumbaza igituma mbivuga. Nanjye nti ni uko tubigisha ijambo ry’ukuri, hanze aha badafite.”
“Utumva iri jambo urumva yazamenya ijuru gute? Ibyo harimo ukuri kumwe ariko ni igice. Niba twigisha ijambo ritegura abantu kujya mu Bwami bw’Imana, impande zacu hari abandi barifite. Ikibazo ni uko tutaramenyana cyangwa ntitwemera ko bahari kuko twafunze ibitekerezo twiyemeza ko aritwe dufite ukuri.”
Itorero Zion Temple ryasohoye itangazo riburira abakirisitu kwitondera ubutumwa busakazwa ku mbuga nkoranyambaga bugamije gusenya ivugabutumwa, guteza umwiryane mu matorero ya girikirisitu no kwangiza isura ya Gitwaza no kumugaragaza nk’umwibone.

Ibitekerezo