Imyidagaduro

Uwavuze ko yahawe itegeko ryo kwica Pastor Théogene ’Inzahuke’ yatawe muri yombi

Uwavuze ko yahawe itegeko ryo kwica Pastor Théogene ’Inzahuke’ yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Hategekimana Emmanuel wumvikanye avuga ko yahawe itegeko ryo kwica Pastor Théogene Niyonshuti [Inzahuke].

Ni nyuma y’ibiganiro yagiye akora ku rubuga rwa YouTube asobanura uburyo yari mu bantu bahawe itegeko ryo kwica Pasiteri Niyonshuti Théogène akabikora hifashishijwe imbaraga z’ikuzimu.

Uyu mugabo yavuze ko yabaga ikuzimu bakajya bamwohereza ku Isi kwica abantu banyuranye, akavuga ko ari ko byagenze kuri Pasiteri Théogène.

Mu kiganiro yakoreye ku muyoboro wa Impanuro TV, avugamo uburyo ikuzimu bamwohereje, bagateza impanuka kandi ko atagombaga kuyirenga cyane ko ari na yo yamuhitanye.

Ahantu benshi bakomeje gusaba ko uyu mugabo akurikiranwa kuko amagambo yavuze agize icyaha.

RIB ikaba yamutaye muri yombi aho akurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha, akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.

Itegeko riteganya ko umuntu wese ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohoterwa muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni eshatu.

RIB irasaba abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha ndetse inasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kutemerera cyangwa ngo batange rugari mu gukwirakwiza ibihuha kuko bihanwa n’amategeko.

Hategekimana akurikiranyweho gutangaza amakuru y'ibihuha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top