Umuhanzi w’umunyarwanda mu njyana RnB, Yvan Buravan yahishuye ko hari umunyamakuru wamuteye intimba mu buzima bwe ubwo yari atangiye kwigaragaza mu muziki mu Rwanda.
Mu kiganiro yahaye Isimbi.rw yizihiza imyaka itanu amaze aririmba, Buravan yashimiye abantu bose bamufashije barimo ubuyobozi bwa New Level, Bruce Intore watumye amenyana na Sauti Sol biciye mu gitaramo bahuriyemo aribwo agitangira kuririmba; Ben Kayiranga, Senderi Hit, David Bayingana n’abandi.
Yavuze ko ariko mu myaka itanu amaze aririmba, ikintu cyamushegeshe ndetse kikamukomeretsa umutima, ari umunsi yagiye kwimenyekanisha kuri radio imwe mu Rwanda maze ubwo yari muri studio agiye kuvuga ku ndirimbo ye na Uncle Austin we baramusohora.
Ati “Mu buzima bwanjye narababaye […] Narababaye, nagize agahinda kubera uwo munyamakuru…”
Mu bana batandatu avukamo nta muririmbyi urimo uretse Ciney [umwana wa nyina wabo] ukora injyana ya Hip Hop.
Se wa Buravan ni umucuranzi ukomeye wa Harmonica ndetse yifitemo impano yo gukirigita gitari. Ni na we wigishije uyu muhanzi gucuranga.
Mu birori yakoze yizihiza isabukuru y’amavuko ku itariki ya 27 Mata 2015 nibwo Buravan yahishuriye inshuti ze ko ashaka kwinjira mu buhanzi. Ni nabwo yahise ajya muri studio akora indirimbo ya mbere.
Ni umwe mu bahanzi bakorera umuziki muri New Level isanzwe ibarizwamo Active.
)
Ibitekerezo
Niyomuhoza
Ku wa 3-05-2020Ntabwo byumvikanye , uwo munyamakuru ninde ? Ko ariho mutabera abanyamwuga . abanyamakuru mufite ibibazo
Tuyishimire
Ku wa 2-05-2020Iki kinyamakuru kiragaragaza unprofessional kbx Reba interuro twari dutegereje niyo mwanditse nabi ntanubwo yumvikana isimbi weee nzongere gufungura inkuru yanyu🤣🤣🤣
Théophile
Ku wa 2-05-2020Uwo munyamakuru se ko mutamuvuze kandi muvuga ko "yamuhishuye"?
Muradupfunyikiye kandi si byiza ku gitangaza makuru n’umunyamakuru nkamwe!
Albert
Ku wa 30-04-2020Ntabwo iyo nteruro yumvikana. Yari agiye kuvuga ku ndirimbo ye na Uncle Austin se, cyangwa ni Uncle Austin ubwe wamusohoye?
Kuko interuro yanditse ngo: "ikintu cyamushegeshe ndetse kikamukomeretsa umutima, ari umunsi yagiye kwimenyekanisha kuri radio imwe mu Rwanda maze ubwo yari muri studio agiye kuvuga ku ndirimbo ye na Uncle Austin we baramusohora.
Donc, ni bande bamusohoye?