Imyidagaduro

VIDEO irambuye y’igitaramo kidasanzwe Buravan yakoze

VIDEO irambuye y’igitaramo kidasanzwe Buravan yakoze

Umuhanzi Yvan Buravan umaze imyaka itatu n’igice yinjiye byeruye mu muziki yanditse amateka mashya yinjira mu bamaze gukora ibitaramo bikomeye mu Rwanda ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise The Love Lab.

Iki gitaramo cyagaragaje intera izina Buravan rigezeho mu Rwanda cyabereye kuri Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 1 Ukuboza 2018. Ni igitaramo cyaranzwe n’ubwitabire budasanzwe, ibyicaro byose byari byateguwe byashize ku buryo umubare munini w’abafana byabaye ngombwa ko bakurikira ibirori bahagaze nabwo babyigana.

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu batandukanye bakomeye mu gihugu barimo na Minisitiri Nduhungirehe Olivier kugera no mu bahanzi bakomeye mu byiciro bitandukanye nka Intore Masamba, Kizito Mihigo, Aline Gahongayire n’abandi.

REBA VIDEO IRAMBUYE HANO:

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top