Imyidagaduro

Wema Sepetu yahishuye impamvu yicuza kuba yarakundanye na Diamond Platnumz

Wema Sepetu yahishuye impamvu yicuza kuba yarakundanye na Diamond Platnumz

Nyampinga wa Tanzania 2006, Wema Sepetu akaba n’umwe mu bakinnyi ba filime bakomeye muri Tanzania, yahishuye ko yicuza kuba yarakundanye n’umuhanzi Diamond Platnumz kuko yatumye ata umusore bakundanaga ntacyo amutwaye agasanga uyu muhanzi.

Wema Sepetu n’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz urukundo rwabo rwavuzwe kuva hagati y’imyaka 2010 na 2014 nyuma baza gutandukana.

Uyu mukinnyi wa filime, abinyunyije kuri application ye anigishirizaho abantu guteka, yavuze ko yicuza kuba yarakundanye na Diamond kuko byatumye atandukana n’umusore bakundana ntacyo amutwaye ngo asanze umusitari.

Yagize ati“hari umusore wari umeze nka malayika murinzi wanjye, ni we twakundana. Nasanze Diamond ariko yaje kumpemukira, mpora mbyicuza iteka ryose.”

Wema Sepetu kandi yakundanye na Kanumba wari umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania ariko akaba yaritabye Imana, aherutse no gutangaza ko yakuyemo inda 2 ze.

Wema Sepetu yicuza kuba yarakundanye na Diamond
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top