Siporo

Yahishe indangamanota muri parafo, ikintu gihora kimushengura umutima – Byinshi kuri Rihungu wa Police FC (VIDEO)

Yahishe indangamanota muri parafo, ikintu gihora kimushengura umutima – Byinshi kuri Rihungu wa Police FC (VIDEO)

Umunyezamu wa mbere wa Police FC, Rihungu avuga ko kubona umwanya muri iyi kipe byamusabye kwiyuha akuya ni mu gihe ahora ashengurwa n’urupfu rwa nyirakuru na sekuru.

Kwizera Janvier [Rihungu] yavutse tariki ya 17 Ukuboza 1998, avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga ni imfura mu muryango w’abana bane abahungu 3 barimo na Ishimwe Pierre ufatira APR FC ndetse n’umukobwa umwe akaba ari impanga ye. Bafite ababyeyi bose.

Yakuriye mu muryango udasaba umunyu kuko icyo yashakaga cyose yarakibonaga. Se yari umukozi w’uruganda rwenga inzoga rwa BLARIRWA ni mu gihe mama we yari umucuruzi.

Yagize amahirwe yo kwiga aho amashuri abanza yayize kuri Groupe Scolaire Gatenga, amashuri yisumbuye yayatangiriye Nyanza [Butare], kubera gukina umupira byatumye ahindura ikigo ajya muri ETO Nyamata mu Bugesera nyuma y’uko bamwifuje kubera impano yari afite kugira ngo ajye kubafasha, ni naho yarangirije amashuri yisumbuye aho yize ibijyanye n’Ububaji.

Muri iki kiganiro cy’umwihariko yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Rihungu yavuze ko yakuze akinira umupira mu muhanda nk’abandi bana bose ariko kubifata nk’umwuga uzamutunga yabitangiye muri 2014 ubwo yari amaze gusinyira Bugesera FC.

Ati “Ubwo nari muri ETO Nyamata, byabaye ngombwa ko nisanga muri Bugesera FC mu cyiciro cya kabiri, ku bw’amahirwe nari umunyezamu wa mbere, nkina umwaka w’imikino 2014-15, tuzamuka mu cyiciro cya mbere aho niho natangiye kubona uburyohe bw’umupira w’amaguru.”

Avuga ko yakuze ababyeyi be bamwumva kandi bakabaha uburenganzira bwo guhitamo icyo bifuza bipfa kuba bitabagaragaza nabi, ikindi ni uko ahantu bamwishyuriye amashuri ari ubwo yigaga mu mashuri abanza, amashuri yisumbuye yose yayigiye ubuntu kubera umupira w’amaguru.

Yakiniye Bugesera FC imyaka 6

Yakiniye Bugesera FC kuva 2014 kugeza 2020 ubwo yerekezaga muri Police FC ariko mbere yaho muri 2019 yasinyiye Etincelles FC ariko ntiyayikinira kubera ko itubahirije amasezerano bari bagiranye.

Muri 2020 nibwo yasinyiye Police FC, avuga ko byamushimishije cyane kuko ari ikipe yakuze yibonamo cyane ko yanakinnye mu bato bayo.

Ati “ni ikipe nakuze nibonamo cyane kuko ndi umwana nakinaga mu bato bayo, biza kugeraho noneho umutoza Goran kuko nakinanaga n’umwana we aza kunsaba umutoza Nkotanyi Ildephonse ko yambonyemo impano naza nkajya mfatanya n’abanyezamu bakuru bari bahari, icyo gihe bari bafite umunyezamu Bebe, Mazimpaka [Andre], Evariste nyakwigendera na Emery [Mvukurer] umutoza yari Desire na we yari yaranyishimiye bituma nkura niyumva mu ikipe ya Police FC cyane.”

Kuba yarakuze ayikunda kumwifuza byatumye ahita yemera kuyisinyira atabanje no gutekereza cyane.

Akigera muri iyi kipe ikintu cyamugoye cyane ni ukubona umwanya wo gukina kuko yahasanze umunyezamu Gahungu bituma umwaka w’imikino wa 2020-21 ari nawo wa mbere we yakinnyemo imikino 2 gusa.

Umwaka wa kabiri wabaye ibindi bindi kuko umutoza wari waragize uruhare mu kumuzana, Haringingo Francis yaragiye haza umwongereza Frank Nutall wahise umuguriraho abandi banyezamu nka Bakame na Rwabugiri byatumye umwaka wose akina umukino umwe gusa.

Yakomeje kwihangana kugeza mu mwaka w’imikino 2022-23, nabwo ntiyorohewe kuko nubwo Bakame na Rwabugiri bagiye ariko haje Emery Mvuyukure wari uvuye muri Kenya muri Tusker FC, ahasanga Habarurema Gahungu byatumye nabwo shampiyona yatangiye ari umunyezamu wa 3, yakomeje gukora ntiyacika intege.

Imvune ya Emery na Gahungu niyo yamufashije gufata umwanya wa mbere ntiyarekura kugeza uyu munsi.

Ati “haciye imikino 6 ntakina, ntaza no muri 18 nyuma za kungukira ku mvune ya Emery aho yagize imvune, Gahungu na we agira akabazo, mpabwa amahirwe sinayapfusha ubusa kugeza uyu munsi.”

Gufata umwanya muri Police FC byamusabye kwiyuha akuya

Gutekereza ko abanyezamu bahanganye uwakongera kugira amahirwe yo kujya mu izamu na we atayapfusha ubusa, byatumye akora cyane kandi agahozaho.

Avuga ko uyu mwaka ari wo mwaka yaboneyemo ibyishimo by’igihe cyose amaze mu mupira w’amaguru kuko ari bwo ikipe ye yabashije gutsinda amakipe akomeye kandi na we ari mu kibuga ayifasha.

Ati “Kuva natangira gukina umupira w’amaguru, imyaka maze kandi ni myinshi, uyu mwaka nubwo utararangira kandi wenda tukaba twaramaze gutakaza ibikombe byose, ni umwaka naboneyemo ibyishimo by’igihe cyose maze nkina umupira. Ni ubwa mbere natangira gukina umupira ikipe nkinamo yatsinze Rayon Sports ndi mu kibuga, itsinda AS Kigali ndi mu kibuga, dutsinda APR FC ndi mu kibuga, byabagaho ariko bikaba ndi mu basimbura cyangwa ntari mu bakinnyi bari bukine, ariko ubu byabayeho ndi mu kibuga mfasha ikipe yanjye.”

Intego ye ya mbere kuri ubu ni ukwibona yahamahagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi na we akaba yatanga umusanzu no kuba yajya gukina hanze y’igihugu ariko yumva azatuza ari uko yamwambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu.

Ku ngingo y’amarozi ikunze kuvugwa cyane mu mupira w’amaguru, avuga atigeze ayakoresha ndetse nta n’umutoza wigeze umusaba kuyakoresha cyane ko we nta n’ibyo yakora.

Ati “Ndabyumva biravugwa cyane mu mupira w’amaguru ariko sinigeze nanabitekereza kuko nk’uko wabyumvise urugendo rwanjye muri Police FC rwari urugendo rugoye iyo nza kuba mbyemera mba narabigiyemo kugira ngo nirwanirire ngo ndebe ko hari cyo nageraho ariko mu rugo ni umuryango usenga, natwe twakuze twemera ko ibintu byose biva kuri Nyagasani, n’amahirwe yanjye abatoza nahuye nabo bahabanye nabyo.”

Ni umusore ugaragaza ibishushanyo (tattoos) bitandukanye ku mubiri we avuga ko bifite igisobanuro gikomeye kuko biba bitazava ku mubiri, ngo ntabwo ari ikintu ubyuka ugashyiraho bitewe n’amarangamutima wabyukanye.

Ati “nibyo koko mfite tattoos, inyinshi ziri ku maguru ariko hari n’indi iri mu gatuza y’amagambo, iyo mu gatuza ni amagambo avuga ko nsaba Imana gukomeza kumpa imbaraga zo gukora kugira ngo mbashe gufasha umuryango wanjye. Nayishyizeho kuko numva ko hari byinshi numva ngomba gufasha umuryango wanjye.”

“Iziri ku kaguru hari iy’umusaraba n’ikiganza, iyo nayo nayishyizeho kubera imyemerere yanjye y’idini ya Kiliziya Gatulika kuko yemera umusaraba. Ikindi gishushanyo mfite ni icy’Intare hasi harimo ururabo ruzingiyemo amafaranga, impamvu nayishyizemo akaguru kanjye niko kantunze, niko nkuramo amafaranga ari cyo gisobanuro cy’urwo rurabo n’amafaranga, njye nagiye mbisobanura uko mbyumva.”

Yakomeje agira ati “Hanyuma iyo Ntare nashyizeho ntekereza ko guhangana kwanjye cyangwa se imbaraga zanjye bingana n’iz’Intare mu ishyamba ari bwo bushobozi bw’akaguru kanjye ari yo mpamvu nabishyize ku kaguru kanjye k’iburyo ari nako nkoresha.”

Umuvandimwe we Ishimwe Pierre akinira APR FC

Nubwo yari yarize ibijyanye n’ububaji ariko ntabona ko iyo adakina umupira w’amaguru ari byo yari gukora, ahubwo yumva yari kuba umucuruzi.

Ahamya ko umupira w’amaguru wamuhaye ubuzima aho amaze kubikuramo ibintu byinshi birimo ibibanza, inzu zikodeshwa n’ibindi.

Mu buzima bwe yababajwe n’ibintu byinshi ariko ikintu cyamuteye agahinda gakomeye ni ukubura nyirakuru ubyara se kuko bakundanaga akanamushyigikira ndetse no kubura sekuru ubyara se kuko yitabye Imana bamaze igihe bavugana amusezeranya kujya kumusura ariko kubera shampiyona yari yegeranye ntiyabasha kumugeraho.

Ikintu cyamushimishije ni impano Imana yamuhaye yo gukina umupira kuko abasha kuba yafasha umuryango we ari ho biturutse.

Mu bwana bwe ikintu yakoze n’ubu kikimusetsa ni ukuntu yigeze kujya gufata indangamanota (Bulletin) yabonye amanota mabi kuko mushiki we (impanga ye) yitwa Tumukunde Janviere we akitwa Kwizera Janvier amusaba ko basiba Tumukunde bakandikaho Kwizera kuko yumvaga we ntacyo iwabo bamutwara ariko arabyanga.

Abyanze yahisemo kuyihisha muri parafo, ababwira ko bamwimye indangamanota kuko nta mubyeyi yatwaye, papa we yaje kuyibona maze yongera kumubaza niba koko ntayo yazanye undi aratsemba avuga ntayo yahawe ariko ko yabwiwe ko yaje mu 10 ba mbere, amubwira ko ejo bazajyana ku ishuri, yagiyeyo maze ashaka kumukubita ariko undi ariruka asimbuka ikigo arataha.

Arajwe ishinga no kubona umwanya mu ikipe y'igihugu
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top