Ykee Benda yaryohereje i Kigali n’umukunzi we Shalon wafungishije Davis D akirukanisha Kwizera Olivier
Umuhanzi ukomeye muri Uganda, Ykee Benda mu mpera z’icyumweru gishize yari i Kigali aho yagiriye ibihe byiza n’umukunzi we w’umunyarwanda, Akayesu Shalon uzwi nka Shazz ku mbuga nkoranyambaga.
Mu minsi ishize nibwo inkuru y’urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa, ndetse Ykee Benda na we arabyemeza, byari bisembuwe n’amafoto bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko guhera ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Ykee Benda yari mu Rwanda aho yari yaje kureba umukunzi we, Shalon.
Aba bombi bakaba baragiranye ibihe bitandukanye aho batemebereye Kigali, baje gufata umwanya baganirira muri Kaizen Hoetel ya Nyabugogo.
Shalon yavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo abahanzi barimo Davis D na Kevin kade bafungwaga bashinjwa kumusambanya, yongeye kugaruka mu itangazamakuru ubwo Kwizera Olivier yirukanwaga mu Mavubi kubera ikiganiro bagiranye kuri Instagram kandi uyu munyezamu ari mu mwiherero w’Amavubi.

Ibitekerezo
gasasira
Ku wa 27-09-2021ndabashi amakuru mutejyeza
gasasira
Ku wa 27-09-2021ndabashi amakuru mutejyeza
Tafu nizzo
Ku wa 27-09-2021Love rwubahwe