Siporo

Youssef Rharb yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports

Youssef Rharb yageneye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports

Nyuma yo gusinyira Rayon Sports, Youssef Rharb yabwiye abakunzi b’iyi kipe ko yishimiye cyane kongera kugaruka muri iyi kipe.

Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha umunya-Maroc, Youssef Rharb.

Uyu mukinnyi wakiniraga Raja Cassablanca y’abatarengeje imyaka 23 yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Nyuma yo gusinyira iyi kipe, Youssef yavuze ko yishimiye kongera kugaruka muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza.

Ati "Muraho bafana ba Rayon Sports, ni Youssef Rharb. Nishimiye kugaruka mu muryango wanjye wa Rayon Sports. Turabonana vuba".

Uyu mukinnyi akaba akiri muri Maroc aho biteganyijwe ko azagera mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.

Youssef si ubwa mbere agiye gukinira iyi kipe yambara ubururu n’umweru kubera ko muri Nzeri 2021 yanzanye muri Rayon Sports na Ayoub Ait Lahssainne nk’intizanyo binyuze mu bufatanye bw’imyaka itanu bwasinywe hagati yayo na Raja Casablanca muri Nyakanga 2021.

Gusa ntibayitinzemo kuko ku wa Gatanu, tariki ya 14 Mutarama 2022, Rayon Sports yemeje ko yatandukanye n’aba bakinnyi bombi nyuma y’uko babwiye itangazamakuru ry’iwabo ko babayeho nk’abari muri gereza muri iyi kipe, ihitamo kubasezerera.

Youssef Rharb yasize akinnye imikino 10 muri Rayon Sports, ayitsindira ibitego bitatu.

Youssef Rharb yavuze ko yishimiye kugaruka muri iyi kipe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • TUGANIMANA Jean Baptiste
    Ku wa 14-07-2023

    Chaless abare na Jonathan bazahagera ryari??
    Ese inkunga yabafana inyuzwa kuwuhe murongo muwu mpe nange move mubafana mukuvuga gusa ahubwo nange ngore uruhare mukugura abakinyi

  • Mutangana Bonaventure
    Ku wa 11-07-2023

    Nge ntacyo navuga usibye kubashimira kunkuru mutugezaho

IZASOMWE CYANE

To Top