Zura Karuhimbi warokoye abasaga ijana muri Jenoside yatabarutse
Karuhimbi Zura yatabarutse, yazize izabukuru.
Zura yamenyekanye cyane kubera ubutwari yagize bwo kurokora abasaga ijana mu bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.
Umwe mu buzukuru ba Karuhimbi, Fatuma yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko nyirakuru yatabarutse azize izabukuru. Yashizemo umwuka ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018.
Yashimangiye ko nta burwayi buzwi yagize uretse intege nke z’izabukuru. Yagize ati “Ntabwo yigeze ajya mu bitaro, ntabwo yari arwaye…”
Uyu mwuzukuru yavuze ko Karuhimbi yamubereye umubyeyi ndetse ko ineza yagize akarokora Abatutsi bahigwaga mu 1994 ari ikintu kizatuma ahora yibukwa.
Ati “Mama Domitira uri mama wanjye, uri nyogokuru ugiye tugikukeneye nubwo wari umaze kugera mu za bukuru gusa wabaye intwari ku muryango ndetse uba intwari ku gihugu cyakubyaye, twe abo wareze, abo wabyaye, abo wagiri neza bose tuzahora tukwibuka igihe cyose, uruhukire mu mahoro.”
Ubwo Jenoside yatangiraga, Karuhumbi wari utuye ahitwa ku Musamo mu Murenge wa Ruhango, Akarere ka Ruhango ngo yafashe icyumba cy’inzu yabagamo, afata igisenge agitambikaho ibiti, arangije yuriza abantu benshi cyane abahishayo.
Iyo abicanyi bazaga iwe yababwiraga ko abateza Nyabingi ikabamara, bamwe barirukaga abashakaga kwinangira ngo yabaga yafashe isusa akayikuba ku bikuta by’inzu.
Uwashakaga kwinjira iyo yakabakabaga ku gikuta kubera umwijima ya susa ngo yaramuryaga agasubira inyuma yiruka akabwira bagenzi be ko Zura koko ari umurozi.
Mu mwaka wa 2007 yambitswe umudari w’ishimwe na Perezida Kagame ndetse yahawe umudari n’ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda.
Ifoto ya Karuhimbi kandi inagaragara mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi nk’umuntu wakoze igikorwa cy’indashyikirwa cyo kurokora abantu benshi nyamara nta bushobozi buhambaye yari afite.

Ibitekerezo
Hono
Ku wa 18-12-2018RIP MY GREAT GRANDMA I’m so sad ðŸ˜ðŸ˜ðŸ˜ðŸ˜imyaka yarigiye naringukumbuye narinziko 2019 nzaza kukureba none nzasanga nde koko njye nkubu vivi bwawe nukuri Allah akwagurire imva â 🌙inna lillahi wa inna ilaihi raji’un