Siporo

Ishusho ya Kigali mu mboni za Jimmy Gatete akiyikandagizamo ikirenge, iby’imodoka bivugwa ko yahawe na Perezida Kagame

Ishusho ya Kigali mu mboni za Jimmy Gatete akiyikandagizamo ikirenge, iby’imodoka bivugwa ko yahawe na Perezida Kagame

Jimmy Gatete akigera mu Rwanda, yavuze ko yatunguwe cyane n’uburyo yahindutse yabaye nziza, akaba yizeye ko azabona umwanya uhagije wo kuyitembera.

Uyu mukinnyi wakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, umwe mu beza u Rwanda rwagize yaraye asesekaye ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Kuva yasoza umupira muri 2010, yahise awujya kure aho ubu yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaherukaga mu Rwanda muri 2022 muri gahunda ijyanye n’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho u Rwanda ruzakira uyu mwaka.

Mu ijoro ryakeye ubwo yari ageze i Kigali, yavuze ko Umujyi wabaye mwiza cyane ndetse yiteguye ko azabona umwanya uhagije wo kuwutembera.

Ati "Iratangaje, irasa neza, ubushize ntabwo nabonye amahirwe yo gutembera neza ariko nibaza ko ubu nzayabona, Kigali iteye neza cyane, iteye neza cyane sinzi amagambo nakoresha meza, gusa iteye neza cyane."

Mu bihe bye ubwo yari agikina, ameze neza, hari amakuru yakwirakwiye ko imodoka yagendagamo y’umutuku yayihawe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko atari byo.

Ati "iby’imodoka zo nagendagamo naraziguriye, ntabwo ari we wayinguriye."

Jimmy Gatete akaba kandi yahishuye ko ajya akumbura gutura mu Rwanda kuko ari igihugu cyiza, yagiriyemo ibihe byiza.

Jimmy Gatete yatunguwe n'uburyo Kigali yabaye nziza
Yavuze ko iby'imodoka yavuzwe yahawe na Perezida Kagame atari byo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top