Siporo

Borussia Dortmund yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League isezereye Paris Saint-Germain (AMAFOTO)

Borussia Dortmund yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League isezereye Paris Saint-Germain (AMAFOTO)

Borussia Dortmund yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye Paris Saint-Germain ku giteranyo cy’ibitego 2-0.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi, Borussia Dortmund yo mu Budage yari yasuye Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, hari mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions League.

Borussia Dortmund yagiye Parc des Princes ifite impamba ya yo y’igitego 1-0 cya Niclas Fullkrug yatsinze mu mukino ubanza wabereye mu Budage.

Nk’ikipe iri mu rugo, Paris Saint-Germain yahabwaga amahirwe yo gutsinda uyu mukino, ikagera ku mukino wa nyuma wa Champions League.

Yatangiye neza umukino, abakinnyi barimo Dembele, Mbappe bagerageje gushaka igitego ariko Dortmund ibabera ibamba.

Amahirwe ya bo yaje kuyoyoka ku munota wa 50 ubwo Mats Hummels yatsindiraga Dortmund igitego cya mbere ku mupira yari ahawe na Julian Brandt.

PSG yagerageje ariko biranga, iki gitego kiba ari cyo gitandukanya impande zombi. Dortmund ikaba igomba guhura ku mukino wa nyuma n’ikipe izakomeza ejo hagati ya Real Madrid na Bayern Munich.

Abafana bari baje ari benshi gushyigikira PSG
PSG yagerageje biranga
Jodan Sancho umwe mu bakinnyi bafashije Dortmund cyane
Bishimira igitego cya Mats Hummels
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top