Siporo

Jimmy Gatete yageze mu Rwanda avuga ko nta wamusabye umusanzu we kuri ruhago Nyarwanda amwangire (AMAFOTO)

Jimmy Gatete yageze mu Rwanda avuga ko nta wamusabye umusanzu we kuri ruhago Nyarwanda amwangire (AMAFOTO)

Rutahizamu ufatwa nk’uw’ibihe byose mu ikipe y’igihugu Amavubi, Jimmy Gatete yageze mu Rwanda avuga ko igihe hari uzamwegera amwifuzaho umusanzu wateza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda yiteguye kuwutanga.

Uyu mugabo usigaye uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yageze mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo gufungura Kigali Universe uzaba tariki ya 17-19 Gicurasi 2024.

Iki gikorwa kizitabirwa n’amakipe 4, ikipe y’abakanyujijeho (Legends), Abacuruzi, Abanyamakuru, Aba-stars. Jimmy Gatete uzakinira ikipe y’abakanyijijeo, yavuze ko mu bimuzanye harimo gushyigikira Coach Gael wabutse Kigali Universe ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 300.

Ati "Nje mu rugo nk’ibisanzwe ariko navuga ko natumiwe, hari igikorwa cy’umuvandimwe cya Kigali Universal njemo, nacyo nje kukitabira mu kuyifungura, nje kuyifungura."

Yakomeje avuga ko atari mu rwego rw’ubucuruzi kuko Gael ari umuvandimwe we. Ati "Nta mpamvu yihariye ihari, ni umuvandi wanjye naje kumufasha."

Ni umugabo washinjwe kuba kuva yasezera umupira w’amaguru atarigeze agaragara mu bikorwa bya ruhago cyane, ni mu gihe hari benshi bamubonamo ubushobozi bwo kuba hari icyo yakora.

Jimmy Gatete avuga ko we yitegue kuba yatanga umusanzu mu byo ashoboye byose kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda utere imbere.

Ati "Umwanya uwo ari wo wose umuntu ashobora gukora ikintu, bibaye ngombwa bishoboka, nta kibazo."

Kuba atagaragara cyane mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu Rwanda, yaguze ko nta rirarenga.

Ati "navuga ko ntarirarenga, byose birashoboka simbona igisubizo naguha nyacyo gifatika, ariko ntarirarenga. Ndabitekereza, igishoboka cyose nzagikora."

Yakomoje ku biganiro yagiranye na Perezida Kagame ubwo aheruka mu Rwanda, abajijwe niba agize icyo yamusaba kuza gukora mu mupira w’u Rwanda yagikora, yavuze ko atari ngombwa ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda abimusaba.

Ati "hari ikintu gihari nshoboye nakora babinsabye nabikora, si nangombwa ko umukuru w’igihugu yansaba, kuki se njye ntabisaba ahubwo, nihaboneka amahirwe nzabikora."

Yavuze ko nta rwego na rumwe rwa Siporo yaba FERWAFA cyangwa MINISPORTS rwigeze rumwegera rumwereka ko hari icyo yafasha ngo abyange, mu gihe bizaba yiteguye kuba yagira icyo akora.

Ati "Oya nta n’umwe. Ni ibintu byiza umupira kuwuzamo kuba nagira icyo nawukoramo hari umusanzu natanga, ni ko nibaza ariko nta muntu uranyegera, nta muntu urabinsaba."

Uyu umukinnyi wafashije Amavubi kwitabira igikombe cy’Afurika cya 2004 kimwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye, benshi bamwibukira ku gitego yatsinze Ghana cyahise kinahesha u Rwanda itike.

Nyuma yo gusoza umupira w’amaguru, ibijyanye na ruhago ntiyakunze kubigaragaramo cyane aho ubu yinjiye mu bikorwa by’ubucuruzi, yibera muri Amerika.

Ubwo Jimmy Gatete yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe
Yabwiye Itangazamakuru ko icyo azashobora cyose azagikora
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top