Siporo

11 beza twakinanye – Issa Bigirimana(AMAFOTO)

11 beza twakinanye – Issa Bigirimana(AMAFOTO)

Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Police FC, Issa Bigirimana yahishuye ikipe y’abakinnyi 11 beza bakinanye aho yanyuze hose yaba muri APR FC, Young Africans ndetse na Police FC akinira.

Ni umusore watandukanye na APR FC umwaka ushize wa 2019 nyuma yo kuyikinira imyaka 5, yahise yerekeza muri Young Africans muri Tanzania, ntiyatinzeyo yahise agaruka mu Rwanda maze muri Mutarama 2020 asinyira Police FC.

Mu kiganiro na ISIMBI, Issa Bigirimana yahishuye ko ubundi buri mukino wose ajtya kuwukina yizeye ko ari butsinde igitego n’ubwo rimwe na rimwe bitagenda nk’uko yabiteguye.

Yagize ati“ imikino yose ngiye gukina mbaniteguye ko nza gutsinda, ntabwo mba nshidikanya k’umunyezamu nimba arenze cyanke atarenze, iyo ngiye gukina mba nzi ko ngiye gutsinda.”

Issa kandi yahishuye ikipe y’abakinnyi 11 beza kuri we amaze gukinana na bo, ni abakinnyi bose bakinanye na we muri APR FC.

Dore 11 beza kuri Issa Bigirimana

Emery Mvuyekure umunyezamu w'ikipe ya Tusker FC muri Kenya bakinanye muri APR FC
Omborenga Fitina, myugariro wa APR FC ukina ku ruhande rw'iburyo
Imanishimwe Emmanuel 'Mangwende', myugariro ukina ku ruhande rw'ibumoso n'ubu aracyakinira APR FC
Rugwiro Herve, ukina mu mutima w'ubwugarizi ubu akinira Rayon Sports
Rwatubyaye Abdul na we ukina mu mutima w'ubwugarizi, ubu akinira Colorado Springs Switchbacks muri USA
Mugiraneza Jean Baptiste Migi ni we ikipe ye yaba ishingiyeho hagati, ubu akinira KMC muri Tanzania
Bizimana Djihad ubu usigaye ukinira Waasland Beveren mu Bubiligi yaba anyura ku ruhande rw'iburyo asatira(7)
Yannick Mukunzi wa SandVikens muri Sweden, yaba afatanya na Migi mu kibuga hagati
Issa Bigirimana ni we waba ari rutahizamu
Hakizimana Muhadjiri wa Emirates Club muri UAE yaba akina inyuma ya rutahizamu
Intizanyo ya Rayon Sports mu Misiri, Iranzi Jean Claude yaba akina ku ruhande rw'ibumoso asatira
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top