Wasafi Radio, radiyo y’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Dimond Platnumz yahagaritswe mu gihe cy’iminsi 7 kubera kurenga ku mahame agenga umwuga w’itangazamakuru.
Guhera ku munsi w’ejo hashize tariki ya 12 Nzeri 2020, ni bwo iyi radiyo imenyerewe cyane mu myidagaduro yahagaritswe.
Ikigo cy’Igihugu gishizwe Itumanaho n’itangazamakuru muri Tanzania, TCRA ishinja iyi radiyo kurenga ku mahame y’umwuga bagakoresha imvungo zihembera umwiryane.
James Kilaba umuyobozi wa TCRA yabwiye itangazamakuru ko iri hagarikwa ryashingiwe ku biganiro byabaye ku wa 1 Kanama no ku wa 8 Kanama 2020, biciye mu biganiro ‘Switch’ na ‘Mashmsham’.
Ibi bikaba byatumye iyi radiyo iva ku murongo ikazagaruka tariki ya 18 Nzeri 2020. Wasafi FM ikaba yahise isohora itangazo ryisegura ku bw’imvugo zakoreshejwe mu biganiro byatambutse kuri iyi radio.
TCRA si ubwa mbere ihagaritse ibitangazamakuru kuko no mu mpera za Kanama 2020, yari yahagaritse Clouds FM &TV, nyuma y’uko bakoze amakosa mu gatangaza amakuru ku matora. Bari batangaje amashyaka yemerewe guhatana mu matora batabajije Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe amatora muri Tanzania.

Ibitekerezo