Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ari mu byishimo byo gusoza amasomo y’igihe gito yigaga muri Kaminuza yo mu Bwongereza.
Aya masomo yize ibyumweru umunani mu buryo bwo kuri murandasi "Online courses" yayigaga muri London School of Economics and Political Science (LSE)."
Akaba yigaga ibijyanye n’Ubushabitsi, Ububanyi n’Amahanga n’Ubukungu bwa Politiki (Business, International Relations and Political Economy).
Nk’uko bigaragara kuri Certificate yahawe, ni amasomo yafashe muri Nyakanga kugeza muri Nzeri 2026.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Mutesi Jolly akaba yashimiye iyi Kaminuza, ndetse ashimangira ko urugendo ari bwo rugitangira.
Yongereye ubumenyi nyuma y’uko yari asanzwe afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) yabonye muri 2020 ayikuye muri Makelele University aho yigaga Ububanyi n’Amahanga (International Relations).

Ibitekerezo