Siporo

Abangavu b’u Rwanda bakomeje kugorerwa mu Buholandi

Abangavu b’u Rwanda bakomeje kugorerwa mu Buholandi

Ikipe y’igihugu y’abangavu batarengeje imyaka 20 mu mukino wa Volleyball bakomje kugorerwa mu Buholandi mu gikombe cy’Isi, ni nyuma y’uko na Brazil ibatsinze amaseti 3-0.

Uyu munsi u Rwanda rwakinaga umukino wa 2 wo mu itsinda A aho ruri kumwe n’u Buholandi, Brazil na Argentine.

Nyuma yo gutsindwa n’u Buholandi mu mukino ufungura igikombe cy’Isi amaseti 3-0, uyu munsi rwakinnye na Brazil.

Brazil yaje gutsinda u Rwanda amaseti 3-0. Iseti ya mbere bayitsinze 25 -10, iya kabiri bayitsinda 25 – 15, iya gatatu niho bandagarije u Rwanda barutsinda ku manota 25-2.

U Rwanda ruzasoza imikino isoza itsinda ku munsi w’ejo rukina na Argentine ku isaha ya saa 14:30’.

Abangavu b'u Rwanda bakomeje gutsindwa umusubirizo
Ise ya nyuma u Rwanda rwayitsinzwe ku manota 2
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top