Siporo

Jimmy Mulisa yanditse amateka ahesha Amavubi itike y’Igikombe cya Afurika

Jimmy Mulisa yanditse amateka ahesha Amavubi itike y’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, yabonye itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Maroc, ni nyuma yo gutsinda Ethiopia ibitego bibiri kuri kimwe ikegukana umwanya wa gatatu muri CECAFA imaze iminsi ibera mu Rwanda.

Nyuma yo gusezererwa na Somalia itabashije kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA U17 irimo kubera mu Rwanda isozwa uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2026, u Rwanda rwakinnye na Ethiopia mu guhatanira umwanya wa gatatu.

Ni umukino utari woroshye kuko ikipe yagombaga gutsinda yari guhita iba ikipe ya gagatu yiyongera kuri Uganda na Somalia zageze ku mukino wa nyuma nayo ikabona itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc umwaka utaha muri Mata.

Abakinnyi b’umutoza Jimmy Mulisa, batangiye umukino bashaka igitego hakiri kare kuko intego kwari ugutsinda ikabona iyi tike.

Hakiri kare ku munota wa gatanu, Shema Jayden Heylen yatsindiye u Rwanda igitego cya mbere ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

Bidatinze ku munota wa 17, u Rwanda rwaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ndizeye Isaac ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Bahati Pacifique.

Mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka, Akrem Abduselam Jamal yatsindiye Ethiopia igitego cya mbere. Amakipe yagiye kuruhuka ari 2-1.

Igice cya kabiri u Rwanda rwashatse igitego cya gatatu na Ethiopia ishaka icyo kwishyura biranga umukino urangira ari 2-1.

Byari bivuze ko u Rwanda ari rwo rwiyongereye kuri Uganda na Somalia muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati bikazagahagararira mu Gikombe cya Afurika.

Jimmy Mulisa yanditse aya mateka ahesha Amavubi U17 itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, ni nyuma y’uko u Rwanda rwaherukaga gukina iki gikombe muri 2011 rwacyakiriye.

Wari umukino utoroshye
Jayden watsinze igitego cya mbere
Ndizeye Isaac yishimira igitego cya kabiri
Jimmy Mulisa yahesheje u Rwanda itike y’Igikombe cya Afurika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top