Imyidagaduro

Abantu 19 bakomerekeye mu mvururu zabaye ku kiriyo cy’umuraperi Nipsey Hussle

Abantu 19 bakomerekeye mu mvururu zabaye ku kiriyo cy’umuraperi Nipsey Hussle

Umuntu umwe yakomeretse bikabije abandi 19 bagira ibikomere byoroheje mu mvururu zabereye ku kiriyo cy’umuraperi Nipsey Hussle uherutse kwicwa arashwe.

Umuraperi Nipsey Hussle yashizemo umwuka nyuma yo kuraswa inshuro nyinshi mu gatuza n’umuntu ugishakishwa kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2019.

Polisi mu Mujyi wa Los Angeles yasohoye amafoto y’umusore witwa Eric Holder w’imyaka 29. Yashyizwe ku rutonde rw’abashakishwa mu buryo bukomeye kuko ari we camera zagaragaje ko yaba yararashe Nipsey Hussle.

Kuva Nipsey Hussle yapfa, abafana amagana bahise batangira ikiriyo hanze y’iduka rye Marathon Clothing ari naho yarasiwe. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Mata 2019, ahagana saa tatu z’ijoro aha habereye imvururu zitaramenyerwa inkomo zaje gukomeretsa abantu bagera kuri 20.

Mail Online yatangaje ko abafana babanje kwikanga umuntu abarasamo barirukanka bamwe baragwirirana abandi bakomeretswa n’uruzitiro rwa senyenge bagerageza guhunga.

Ishami rishinzwe kuzimya inkongi mu Mujyi wa Los Angeles ryatangaje ko ryakiriye ubutumwa bumenyesha ko hari umuntu wateje inkongi ahaberaga ikiriyo bigatuma abafana batatana.

Abantu babiri bakomeretse bikomeye mu gihe abandi bagize ibikomere byoroheje bahita bitabwaho n’abaganga. Umuntu umwe mu bakomeretse ngo yagonzwe n’imodoka agerageza guhunga.

Urupfu rwa Nipsey Hussle rwashegeshe abafana be ndetse n’abahanzi bakomeye muri Amerika bunamiye uyu muhanzi bagaragaza ko asize icyuho muri rap.

Umufana umwe yakomerekejwe n'imodoka ahunga imvururu
Abafana bakoraniye imbere y'aho uyu muraperi yarasiwe kuva yapfa
Eric Holder ushinjwa kwica uyu muraperi yatangiye gushakishwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top