Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yateguje abakunzi be ko agiye gusohora ’EP’ iriho indirimbo eshanu yise ’1500’ yavuze ko ifite imyandikire yihariye.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Riderman yavuze ko iyi EP yarangiye ndetse azanayisohora mu cyumweru gitaha.
Ati "EP yose yararangiye, hariho indirimbo eshanu gusa, ikaba izajya hanze tariki ya 11 z’uku kwezi."
Yakomeje avuga ko kugeza ubu indirimbi imaze gusohoka kuri iyi EP ari imwe gusa ari iyo yise ’Imikungu y’Inyenyeri.’
Ati "Oya nta yindi irasohoka. Imikungugu y’Inyenyeri ni yo yonyine imaze gusohoka iri kuri iyi EP."
Agaruka ku mwihariko wayo, Riderman yavuze ko abantu bagiye kongera kumva Hip Hop yanditse neza, ifite ubutumwa bwiza nka kumwe kera bajyaga babikora.
Ati "Hariho ikaramu, hariho ikaramu rwose. Hariho indirimbo zanditse mu buryo bw’ihariye kandi zifite ubutumwa, ni kwa kundi twajyaga tubikora, ni ya Hip Hop ya kera twakoraga, bitegure Hip Hop y’umwimerere."
"Navuga ko indirimbo ziriho zo zikaze kurushaho kuko ho harimo no kujya inama, iyo umuntu agenda akura ni nako ubunararibonye bw’ubuzima bugenda buhinduka, ubu umuntu aravuga ibintu bukuzemo ukuntu."
Ku kuba zose zizaba zifite amashusho, yavuze ko ako ari agaseke abantu bakwiye gutegerezanya amatsiko ariko "nababwira ngo umuntu ukunda Hip Hop umwaka arawusoza afite akantu ko kumva gasobanutse kameze neza."
Uyu muraperi kandi akaba yemeje ko nubwo nta makuru menshi yabitangaho ariko arimo no gutekereza gukora igitaramo cye mu minsi iri imbere abantu bazamenya amakuru arambuye.

Ibitekerezo