Siporo

Abarayon batakambiye Perezida Paul Kagame

Abarayon batakambiye Perezida Paul Kagame

Bamwe mu banyamuryango b’ikipe ya Rayon Sports bandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame bamusaba ko yakuraho icyemezo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) rwafatiye umuryango wa Rayon Sports.

Tariki ya 7 Kanama 2020 ni bwo RGB yandikiye umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports bamumenyesha ko bahagaritse inzego zose za Rayon Sports harimo n’Inteko Rusange, ni mu rwego rwo kugira ngo uyu muryango ubanze uvugurure amategeko nshingiro y’uyu muryango hagire ibinozwamo, icyo gihe hasigaye hakora komite nyobozi y’ikipe gusa.

Mu ibaruwa yanditswe na Me Kabuye N. Jean mu izina ry’abanyamuryango nyakuri b’iyi kipe, bandikiye Perezida Kagame Paul bamutakambira ngo iki cyemezo cyafatiwe umuryango wa bo gikurweho maze bakore Inteko Rusange maze bakemure ibibazo birimo.

Yagaragaje ko nyuma yo kubona iyi baruwa abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports, tariki ya 27 Kanama 2020 bandikiye RGB bayisaba kwisubiraho ku cyemezo yafashe kuko kitari gikwiye ariko ibabwira ko ari wo mwanzuro wafashwe utahinduka.

Muri iyi baruwa abanyamuryango nyakuri ba Rayon Sports bibaza imikoranire iri hagati ya RGB n’umuvigizi w’umuryango wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate ari we bafata nk’ishingiro ry’ikibazo cya byose, bibaza ni ba RGB ari yo yahawe ikiraka cyo gukorera Rayon Sports amategeko, ni ba RGB ari yo yasimbuye urwego rukuru(Inteko Rusange), ni ba RGB izakora ayo mategeko ikanayemeza …

Aba banyamuryango bakaba barasanze RGB yarivanze mu buzima bwite bw’Umuryango wa Rayon Sports ari yo mpamvu batakambira Perezida Kagame ngo abakurireho ibyo byemezo.
Ibaruwa yandikiwe Umukuru w’Igihugu

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • MATH
    Ku wa 15-09-2020

    NTABYO MUZI NIWE WAYISHENYE KUBERA KUBIHIMURAHO NGO MWANZE GUKINA NA APR FC IGIHE BARI IBYUMBA BAGATUMIRA RAYON IKIHA KWANGA NGO NTIYAKINA N’UMWANZI(INYENZI)

  • albert
    Ku wa 6-09-2020

    Nka ABARAYON TUBABAYE twizeyeko PRESIDENT abikemura we Ni umunyakuri naho RGB NA SADATI bashaka gusenya RAYON nonese RGB izakora amategeko iyemeze ???!!!! Abakinnyi bagenda umusubirizo SADATI NA RGB barebera

  • Ndindiriyimana cleophas
    Ku wa 6-09-2020

    RGB yabangamiye Rayon cyane none se niba ihagaritse inteko rusange ayo mategeko
    azashyirwaho nande? RGB iraje nayo iyashyireho.
    H.E kagame naturenganure mubushishozi ahorana.

  • Mateso
    Ku wa 5-09-2020

    Aha ho twizeye igisubizo kuko RGB bisa n’ibyabananiye none Ikipe igeze mu marembera.

IZASOMWE CYANE

To Top