Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahman yavuze ko nubwo basezerewe na Zamalek SC ariko bitwaye neza ku buryo hari abakinnyi batangiye no kuvugishwa.
Ibi yabigarutseho ubwo bari bageze mu Rwanda bavuye mu Misiri gukina na Zamalek SC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho batsinzwe 1-0 basezererwa ku giteranyo cy’ibitego bibiri ku busa ntibababasha kugera mu matsinda.
Taleb yavuze ko yagerageje guhangana na Zamalek SC mu mukino ubanza n’uwo kwishyura kandi iyi kipe ifite izina rikomeye, ibintu avuga ko imibare ye yari yakunze habuze amahirwe gusa.
Yakomeje avuga ko icyo babuze na none ari ubunararibonye muri iyi mikino Nyafurika aho abakinnyi bageraga imbere y’izamu bakagira igitutu.
Gusa muri rusange yemeza ko bitwaye neza aho hari n’abakinnyi bane be batangiye kuvugishwa.
Ati "Abasesenguzi bo mu Misiri bashimye abakinnyi. Banavuze ko hari abakinnyi ba APR bakwiye kugurwa, kandi ibyo ni ubwa mbere bibaye. Abakinnyi bane baravugishijwe.”
Nyuma yo kugera i Kigali, APR FC izagaruka mu kibuga mu mpera z’iki cyumweru ikina na Etincelles FC mu mukino wa Shampiyona.

Ibitekerezo