Ahmed Abdelrahman Adel wifuzwaga n’amakipe yo mu Rwanda yasinye mu cyiciro cya mbere muri Cameroun
Umutoza w’umunya-Misiri, Ahmed Abdelrahman Adel wahoze atoza ikipe ya Musanze FC akaba yifuzwaga n’amakipe arimo Mukura VS, yamaze kugirwa umutoza wa Panthère du Ndé yo muri Cameroun.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Ahmed yasinyiye Panthère du Ndé yo mu cyiciro cya mbere muri Cameroun amasezerano y’umwaka umwe.
Mu mpera z’umwaka ushize mu Kuboza 2019, ni bwo yagizwe umutoza w’ikipe ya Musanze FC baza gutandukana muri Gicurasi 2020.
Uyu mugabo witwaye neza mu mikino yatoje, yifujwe n’amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo; Mukura VS ifite gahunda yo gutandukana n’umunya-Espagne, Tony Hernandez, amakuru avuga ko na AS Kigali yari yamuganirije mbere y’uko yongerera Eric Nshimiyimana amasezerano.
Mu ntangiriro za Kanama 2020 ubwo ingendo z’indege zari zisubukuwe, Ahmed yahise afata indege asubira iwabo, ubu akaba yamaze kuba umutoza wa Panthère du Ndé.

Ibitekerezo