Iyobokamana

Aimée Micomyiza yasohoye indirimbo nshya ’Amani’

Aimée Micomyiza yasohoye indirimbo nshya ’Amani’

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aimée Micomyiza uba muri Norway yashyize hanze indirimbo nshya yise “Amani”, yakoranye na Muleha Nhonzi.

Iyi ndirimbo igamije kwibutsa abantu ko amahoro nyakuri, ibyishimo n’ibyiringiro birambye bibonerwa muri Yesu Kristo. Aimée yagaragaje ko yashatse gukoresha impano ye mu guhamagarira abantu kumwegera no kumugirira icyizere, kuko ari we soko y’ubugingo n’amahoro atagengwa n’imimerere y’isi.

“Amani” ni ijambo ryo mu Giswahili risobanura amahoro. Iyi ndirimbo iri kuri album ya Aimée Micomyiza yise Dufite Imana, ikubiyemo ubutumwa bushingiye ku kwizera Imana, agakiza, kunesha ibigeragezo no kumenya ubwiza bwayo.

Mu butumwa bwaherekeje iyi ndirimbo, Aimée yagaragaje ko umuntu ugirana umubano na Yesu Kristo agira amahoro n’ibyishimo bidashingiye ku byo anyuramo, ahubwo bikomoka ku kuba amuzi kandi akamwizera.

Yavuze ko iyo umuntu amenye Yesu by’ukuri, abona amahoro, ibyishimo, imigisha n’ibyiringiro birenze ibyo isi ishobora gutanga. Ni yo mpamvu yifuje gukora indirimbo ihamagarira abantu kwegera Kristo, bakamenya ko ari we shingiro ry’amahoro arambye.

Aimée yagaragaje kandi ko umuntu wubakiye ubuzima bwe kuri Kristo abona imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo, kuko Yesu ari we Rutare rudashobora kunyeganyezwa.

Yifashishije amagambo yo muri Yohana 14:27, aho Yesu asezeranya abigishwa be amahoro ye, ashimangira ko amahoro atangwa na Kristo atandukanye n’ayo isi itanga. Ubu butumwa bwibutsa abamwizera ko nubwo bahura n’ingorane, bashobora gukomeza kugira ibyiringiro muri we.

Aimée yasabye abakunzi b’umuziki we kureba no gusangiza abandi iyi ndirimbo kugira ngo ubutumwa bwayo bugere ku bantu benshi. Yabashimiye inkunga bakomeje kumuha mu murimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza, abasaba gukomeza kumukurikira no gutanga ibitekerezo ku bihangano bye.

Aimée Micomyiza yasobanuye uko igitekerezo cyo gukora indirimbo “Amani” cyavutse, impamvu yahisemo gukorana na Muleha Nhonzi ndetse n’ibyo abakunzi b’umuziki we bakwitega mu gihe kiri imbere.

Yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku cyifuzo cyo kwibutsa abantu ko Yesu Kristo ari we soko y’ubugingo n’amahoro nyakuri. Yashakaga kugeza ku bantu ubutumwa bubafasha kurushaho kwegera Imana no kugira ibyiringiro muri yo.

Aimée yavuze ko Muleha Nhonzi ari umuramyi akaba n’umucuranzi wa gitari, urangwa no kwicisha bugufi no gukunda gusenga. Yasobanuye ko icyatumye amuhitamo ngo bakorane iyi ndirimbo atari impano ye gusa, ahubwo ko yanashingiye ku mico ye no ku bushobozi afite mu kuramya no gucuranga.

Ati “Namuhisemo kubera impano ye, imico ye n’ubushobozi bwe mu kuramya no gucuranga.”

Yakomeje avuga ko bombi bahurira mu murimo w’Imana, aho baba mu mahanga, bagafatanya gukoresha impano zabo mu kwamamaza Ubutumwa Bwiza no gufasha abantu bataramenya Imana kuyegera. Yagaragaje ko gukorana kwabo ari uburyo bwo guhuza impano zabo mu murimo wo gukomeza ukwizera kw’abumva indirimbo zabo.

Indirimbo “Amani” ni imwe mu ziri kuri album ya Aimée Micomyiza yise Dufite Imana. Iyi album ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera Imana, kwakira agakiza, kunesha ibigeragezo no kurushaho kumenya ubwiza bwayo.

Micomyiza yasohoye indirimbo Amani
Micomyiza asanzwe aba muri Norway
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top