Siporo

Akayabo k’amafaranga Rayon Sports yinjije ku mukino wa Al Hilal kamenyekanye

Akayabo k’amafaranga Rayon Sports yinjije ku mukino wa Al Hilal kamenyekanye

Ku mukino w’ijonjora rya mbere ry’ibanze mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League, Rayon Sports yanganyijemo na Al Hilal, yaraye yinjije amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 25 n’ibihumbi 190 by’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional ya Kigali i Nyamirambo, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Ntibimenyerewe ko mu Rwanda ikipe ishobora gutangaza amafaranga yinjije ku mukino runaka, akenshi usanga bakunze kuyagira ibanga, ariko nk’uko bigaragara kuri raporo y’imyinjirize kuri uyu mukino dukesha umuvugizi w’iyi kipe, Jean Paul Nkurunziza, Rayon Sports yari yakiriye yacuruje amatike afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 25,190,000.

Kwinjira muri uyu mukino byari ari 3000 FRW, 5000 FRW, 15.000 FRW na 25.000 FRW.

Muri rusange byari byitezwe ko hazacuruzwa amatike 9020, harimo 20 yo muri VVIP, 300 yo muri VIP, 2700 y’impande za VIP n’6000 y’ahasigaye hose.

Hakaba haracurujwe amatike 6736 harimo 15 ya VVIP, 132 ya VIP, 1534 y’impande za VIP ndetse n’5055 z’ahasigaye hose.

N’ubwo Rayon Sports yinjije 25,190,000 z’amafaranga y’u Rwanda, yo izabika 18,136,800.

Andi mafaranga agomba kwishyurwa Centrika yacuruje amatike, aho izatwara 3,022,800.

FERWAFA, umujyi wa Kigali wakodesheje Rayon Sports ikibuga, buri imwe izabona 1,637,350.

Bakaba bagomba kwishyura RRA umusoro ungana na 755,700.

Raporo y’uburyo amatike yacurujwe

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top