Imyidagaduro

Akiva Iwawa Fireman agiye kuririmba mu gitaramo gikomeye

Akiva Iwawa Fireman agiye kuririmba mu gitaramo gikomeye

Nyuma y’amasaha 24 ageze muri Kigali avuye Iwawa, umuraperi Fireman yamenyeshejwe ko azaririmba mu gitaramo gisoza ukwezi gitegurwa n’Umujyi wa Kigali.

Nyuma y’umwaka arimo agororerwa mu kigo cy’Iwawa, umuhanzi Fireman ku munsi w’ejo ni bwo yageze muri Kigali, akaba yari yatwaweyo ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge.

Umujyi wa Kigali utegura ibitaramo bisoza ukwezi, wamaze kwemeza ko Fireman azaririmba mu gitaramo gisoza ukwezi kwa Nzeri kizabera i Gikondo ahasanzwe habera Expo, ni tariki ya 27 Nzeri 2019.

Fireman akaba agiye kuririmbira abakunzi be nyuma y’igihe kinini batamubona, akaba azafatanya na Dream Boys, Orchestre Impala, Itorero Indatirwabahizi, Paccy Nyirantwali na Queen Cha.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Yassin
    Ku wa 27-09-2019

    Cyokoze b face Akora presentation nez

IZASOMWE CYANE

To Top