Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz yageze mu Rwanda mbere yo gutaramira i Burundi uyu munsi.
Biteganyijwe ko Diamond Platnumz uyu munsi akorera igitaramo mu gihugu cy’u Burundi mbere y’uko ku munsi w’ejo azataramira abanyarwanda.
Uyu muhanzi watumiwe mu gitaramo gisoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, kizaba ejo tariki ya 17 Kanama 2019, yabanje kunyura mu Rwanda mbere yo kwerekeza i Burundi, kugira ngo anarebe aho imyiteuro igeze ndetse anagirane ikiganiro n’itangazamakuru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2019, ni bwo yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Iki gitaramo cya Iwacu Muzika Festival, Diamond yatumiwemo nk’umuhanzi mukuru azafatanya n’abandi b’abanyarwanda nka; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Bushari, Marina, Amalon na Sintex n’Itorero ry’igihugu Urukerereza.
Iki gitaramo kizabera muri parikini ya Stade Amahoro, kwinjira ni 5000frw ahasanzwe, 20000frw mu myanya y’icyubahiro.
Ubwo yari ageze i Kigali
)
Ibitekerezo