Siporo

AMAFOTO: Issa Bigirimana yateye ivi

AMAFOTO: Issa Bigirimana yateye ivi

Rutahizamu wa APR FC wamaze kumvikana na Yanga Africans, Issa Bigirimana yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Uwase Carine amusaba ko bazashyingiranwa (benshi bita gutera ivi).

Issa na Carine bakaba bari bamaze umwaka n’igice bakundana, mu ijoro ryakeye ni bwo uyu mukinnyi yafashe iki cyemezo yambika impeta umukunzi we amusaba ko bashyingiranwa.

Ni birori byabereye i Nyarutarama, hari mu isabukuru y’inshuti ya Carine akaba n’inshuti ya Issa Bigirimana.

Ubwo abantu bari batangiye gusa n’abataha ni bwo Issa yatunguye Carine umusaba ko yazamubera umufasha, ibintu avuga ko amaze amezi 8 abitekereza.

Uyu rutahizamu ukomoka i Burundi, mu kwezi gushize kwa Gicurasi ni bwo ikipe ya Yanga Africans yatangaje ko ari umukinnyi wayo yamaze kuyisinyira, ni nyuma y’imyaka 5 akinira ikipe ya APR FC.

Issa yateye ivi asaba Carine ko bashyingiranwe

Bamaze umwaka n’igice bakundana

Bamaze iminsi mu buryohe bw’urukundo

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Sam
    Ku wa 22-06-2019

    Andika Igitekerezo Hano abastar bacu rwose, ubuse ko ndeba yambaye ubusa koko yego araseka neza ariko kwikwiza nabyo birakwiye

IZASOMWE CYANE

To Top