Siporo

Byiringiro Lague yatawe yombi

Byiringiro Lague yatawe yombi

Rutahizamu Byiringiro Lague yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa.

Uyu mukinnyi udafite ikipe kugeza ubu, iki gikorwa cy’urugomo akaba akekweho kugikora mu ijoro ryo ku wa 8 Ugushyingo 2026.

Amakuru avuga ko yasangiye n’umwe mu bakobwa i Runda mu Karere ka Kamonyi, yaje kwifuza kuryamana na we ariko uyu mukobwa arabyanga ari n’aho haje ngo kuva gushyamirana maze Lague aramukubita undi yitabaza inzego z’umutekano.

CIP Kamanzi Hassan, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru akaba yemeje aya makuru ko Lague afunzwe akurikiranyweho igikorwa cy’urugomo cyo gukubita no gukomeretsa, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Runda.

Byiringiro Lague yatawe muri yombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top