AMAFOTO: Oda Paccy arabarizwa Dubai muri gahunda y’imishinga myinshi
Umuraperikazi Oda Paccy, ubu arabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mujyi wa Dubai aho yagiye mu biruhuko ndetse no kubonana n’abantu bagiye kuganira ku mishinga ateganya ariko yagize ibanga.
Uyu muhanzikazi yahagurutse mu Rwanda mu buryo bumeze nk’ibanga kuwa Mbere w’iki cyumweru agerayo kuwa Kabiri mu gitondo.
Aganira n’ikinyamakuru Isimbi, Paccy yavuze ko ubu ari Dubai akaba yaragiye kuruhuka ariko na none akaba afiteyo indi mishinga.
Yagize ati”ubu ndi Dubai, oya ntabwo nagiye gukora indirimbo, nagiye kuruhuka ndetse hari n’abantu nagombaga kubonana na bo, bigenze neza nababwira inkuru nziza vuba.”
Yakomeje avuga ko abo bantu ibintu bagiye kuganira bimwe ari ubuzima bwe bwite ariko na none ngo ni imishinga ifite aho ihuriye n’umuziki akora.
Yagize ati”ni byinshi bimwe ni ubuzima bwite[private] kugeza igihe nakiriye igisubizo gikwiye ni bwo nabasha kumenya uko mbivugamo, gusa byerekeye iby’umuntu aba yifuza gukora byamufasha gutera imbere no kwaguka.”
Yakomeje agira ati”umuntu aba afite byinshi yifuza gukora bimwe bigakunda ibindi ntibikunde ariko iteka hari ubwo umuntu aba afite inzozi. Indi mishinga ihari mwayimenya, kugeza ubu ni umuziki ariko nteganya gukora indi mishinga.”
Biteganyijwe ko uyu muraperi uherutse gusohora indirimbo yitwa ‘Happy’ mu kwezi gushize, azagaruka mu Rwanda ku Cyumweru mu gitondo.

Ibitekerezo