AMAFOTO: Rayon Sports yamaze gusinyisha umunya-Ghana wa 3, yakinnye mu Butaliyani
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha umunya-Ghana ukina mu kibuga hagati, Olokwei Commodore, wakiniye Parma Calcio yo mu Butaliyani akaba yahawe amasezerano y’imyaka 2.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rw’iyi kipe ya Rayon Sports, batangaje ko bamaze kumuha amasezerano y’imyaka 2.
Uyu mukinnyi w’imyaka 22, yari amaze iminsi akorera imyitozo muri Rayon Sports, akaba aje gutanga umusanzu we mu kibuga hagati aho asanze abakinnyi nka Sefu, Master na Donkor.
Uyu mukinnyi yakiniye amakipe atandukanye arimo Parma Calcio mu gihugu cy’u Butaliyani, akinira ikipe y’igihugu ya Ghana y’abatarengeje imyaka 20 na 21.
Olokwei Commodore, aje muri Rayon Sports asangamo bagenzi be babiri na bo bakomoka muri Ghana Michael Sarpong na Donkor Prosper Kuka.
Arimo asinya
Ari kumwe n’ubuyobozi bumwerekana
Commodore yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports
)
Ibitekerezo