Siporo

Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri APR FC

Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri APR FC

APR FC yamaze kongera amasezerano y’imyaka itatu rutahizamu w’Umugande, Hakim Kiwanuka.

Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande, yagombaga gusoza amasezerano ye y’imyaka ibiri muri Mutarama 2027 kuko yari yasinyiye APR FC muri Mutarama 2025.

Nubwo yagaragaje kudahozaho, gusa Hakim Kiwanuka ni umwe mu bakinnyi bagiye bagaragaza ko bafite impano kandi yagiye anafasha n’iyi kipe.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Ugushyingo 2026, APR FC ikaba yemeje ko yamaze kongerera Hakim Kiwanuka amasezerano azamugeza muri 2029.

Mu gihe yamaze muri APR FC yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona, bibiri by’Amahoro na kimwe cya Super Cup.

Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano muri APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top