AMAFOTO: Rusheshangoga Michel yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we
Myugariro w’ikipe ya AS Kigali n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Rusheshangoga Michel yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Nakazungu Aimée bateganya gushyingiranwa mu mpera z’iki cyumweru.
Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wa Rusheshangoga Michel na Nakazungu wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga 2019.
Michel na Nakazungu bamaze imyaka igera muri itatu bakundana, bakaba basezeraniye mu karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyamabuye
Biteganyijwe ko nyuma y’uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko ubukwe buzaba ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.
Tariki 26 Nyakanga saa 14:30’ hazaba umuhango wo gusaba no gukwa i Kanombe muri Queen Land Park.
Bucyeye bw’aho tariki ya 27 Nyakanga 2019 ubukwe buzakomeza ku isaha ya saa 14:00’ bajya gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church ruhererye Kimironko, nyuma y’iyo mihango abatumiwe bazakirirwa mu busitani bw’ishuri rya Exella ’Exella School Garden’.
Ku wa Kabiri tariki ya 2 Mata 2019 ni bwo uyu musore wakiniraga ikipe ya APR FC, yasohoye ubutumire bw’ubukwe na Nakazungu Aimée
Michel abirahirira

Ibitekerezo
Tuyisenge placide
Ku wa 27-07-2019Aho nisawa muvandiwigiriye inama nzima
Tuyisenge placide
Ku wa 27-07-2019Aho nisawa muvandiwigiriye inama nzima
Emmy
Ku wa 24-07-2019Mwambaye neza by’umwihariko uyu mugeni kuko ari bo bakunze guteza impaka.
Urugero rwiza ku banyarawanda muri rusange na ba bandi bitwaza umutaka w’ubusitari bakambara ubusa, bagahonyanga umuco n’indangagaciro byacu bya kinyarwanda.
Mbifurije urugo ruhire Imana izabafashe mu rugo rwanyu, muzabyare abahungu n’abakobwa !!!