Imyidagaduro

AMAFOTO: Uko byifashe muri Parking ya Stade Amahoro mbere y’igitaramo cya Diamond

AMAFOTO: Uko byifashe muri Parking ya Stade Amahoro mbere y’igitaramo cya Diamond

Mbere y’amasaha make cyane ngo umuhanzi Diamond Platnumz ataramire abanyarwanda muri Parking ya Stade Amahoro, abantu babukereye ari benshi aho baje kwihera ijisho uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Afurka.

Diamond akaba yaje mu rwego rwo gusoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival, byazengurutse igihugu cyose bikaba biri busozwe uyu munsi mu mujyi wa Kigali.

Ku ikubitiro byahereye i Musanze mu Majyaruguru, hakurikiraho Iburenerazuba mu karere ka Rubavu, mu Majyepfo mu karere ka Huye aho ibitaramo byo mu Ntara byosorejwe i Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, igitaramo cyo kubifunga uyu mwaka kikaba kigiye kubera i Kigali muri Parking ya Stade Amahoro.

Guhera saa 16:00 amarembo ya Parking ya Stade Amahoro akaba yari afunguye abantu batangiye kwinjira aho baje kwirebera iki gitaramo.

Ahagiye kubera iki gitaramo urabona ko hateguwe neza cyane, ibintu ku murongo, buri wese bitewe n’itike yaguze araza ajya mu byicaro bye.

Mu mihanda ya Kigali kandi cyane cyane mu bice byegereye ahagiye kubera iki gitaramo, urabona ko abantu ari benshi bose bagana muri iki gitaramo.

Saa 18:00’, itsinda ry’abanyeshuri biga umuiki ku Nyundo ryagiye ku rubyiniro aho barimo gususurutsa abantu bamaze kugera mu byicaro byabo.

Itabi itukura yateguwe aho abari bwitabiri igitaramo bari buhagararare
Abantu bo bamaze kugeramo n'ubwo bataruzura
Abanyeshuri bo ku Nyundo barimo basusurutsa abitabiriye iki gitaramo
Imbere ya Parking ya Stade Amahoro
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top