Amarangamutima ya Kimenyi Yves nyuma yo kwambika impeta ya fiançailles uwo yihebeye(AMAFOTO)
Umunsi Kimenyi Yves yabonye bwa mbere Uwase Muyango imbona nkubone, ni na wo munsi uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto(Miss Photogenic 2019) yamwemereye kuzamubera umugore maze igihe basigaje ku Isi bakazakimarana bari kumwe.
Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru, ni bwo Kimenyi Yves usanzwe ari umunyezamu wa Kiyovu Sports n’Amavubi yashinze ivi asaba umukunzi we Uwase Muyango bamaze umwaka urenga bakundana ko yazamubera umugore.
Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali, Gasabo mu murenge wa Gisozi mu Busitani bwa Centerpiece hafi ya Kaminuza ya ULK, Uwase Muyango ntiyazuyaje yemereye Kimenyi Yves amwambika impeta ya fiançailles, ni nyuma y’imyaka ibiri bakundana.
Kimenyi Yves akaba avuga ko yishimye cyane kuba umunsi yamuboneyeho bwa mbere ari na wo munsi yamwemereye kuzaba umugore we.
Ati"ndishimye cyane uyu munsi kubera ko iyi tariki ni na yo namubonyeho bwa mbere mu maso yanjye, none ubu mufite nk’umugore wanjye ubuzima nsigaje ku Isi kuko yambwiye ngo ’Yego’."
Yakomeje agira ati"ndishimye kandi ndashimira Imana ku bwe, ikomeze ibane natwe muri uru rugendo ni umugisha kuri njye kandi bigiye kuba ubuziraherezo."
Yakomeje avuga ko ari we mugore yahoze arota mu buzima bwe kuko ari we gisobanura cy’inshuti nziza.
Ati"urakoze ku myaka 2 turi kumwe, wagaragaje icyo inshuti nyanshuti ari cyo, uri umugore mwiza nohoze ndota kuzagira muri iyi myaka yose itambutse. Ndagukunda."
Mu Kuboza 2019 ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, Kimenyi Yves yavuze ko ko n’ubwo abantu bamenye urukundo rwabo muri Kanama 2019 ariko bari bamaze nk’amezi abiri bakundana ariko bari baramenyanye mbere.
Yagize ati“hari hashize igihe gito, hari igihe ikintu kiba gito ariko kigahita kikuzamo vuba vuba, ntabwo byatinze kumenyekana cyane kuko kugira ngo bijye hanze byari bimaze nk’ukwezi n’igice cyangwa 2, ni ukuvuga ko kuri twebwe hari intambwe byari bimaze gufata. Twari dusanzwe tuvugana ariko guhura twahuriye muri anniversaire y’umushuti we ariko njye niwe nari ngiye kureba mpita nikomereza.”
Muri Kanama 2019 nibwo aba bombi bashyize kumugaragaro ko bakundana, hari nyuma y’uko Kimenyi Yves atandukanye na Diddy d’Or.
Kuva icyo gihe, Kimenyi Yves na Muyango ntibagiye bahisha ko bakundana cyane cyane binyuze ku mitoma bateraniraga ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Gicurasi 2020 byavuzwe cyane ko aba bombi bagiye gukora bukwe ndetse ari nayo mpamvu Kimenyi Yves yatandukanye na Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports kuko yari yiteguye kumuha amafaranga akaba yategura ubukwe bwe.
AMAFOTO: BYIRINGIRO Hertier
)
Ibitekerezo