Imyidagaduro

Amarangamutima ya Riderman nyuma yo kwibaruka impanga

Amarangamutima ya Riderman nyuma yo kwibaruka impanga

Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman mu muziki, yashimiye kuba we n’umugore we, Agasaro Nadia baribarutse impanga.

Umuraperi Riderman na Agasaro bakoze ubukwe muri 2015 biyemeza kubana akaramata, ubu bakaba bari bafite umwana w’umuhungu.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Riderman yahishuye ko tariki ya 14 Kamena we n’umugore we bibarutse impanga.

Yagize ati“Mu buzima tugira inzozi tukifuza kuzigeraho, gusa hari n’ibitangaza Imana idukorera bigasa no kuzikabya nyamara ari ubuntu bw’Imana burenze ukwifuza kwacu, tariki ya 13 Kamena naryamye ndi umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu, tariki ya 14 Kamena mbyuka ndi umubyeyi w’abana batatu.”

Yakomeje avuga ko atigeze na rimwe arota ari umubyeyi w’impanga ariko akaba ashimira Imana ko yabahaye abakobwa babiri beza.

Ati “Sinigeze na rimwe ndota ndi umubyeyi w’impanga, ariko Imana yangize we. Yaguye umuryango wacu, iduha abakobwa babiri beza kandi ndayishimira cyane.”

Yakomeje agira ati “Imana hejuru ya byose, amashimwe k’umubyeyi wibarutse @AgasaroNadiaFarid, amashimwe ku baganga, amashimwe ku nshuti n’umuryango. Ndabakunda.”

Uyu muryango wari ufite umwana w’umuhungu witwa Rusangiza Eltad wavutse mu Kuboza 2015.

Riderman na Nadia bibarutse impanga, bakoze ubukwe muri 2015
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top