Imyidagaduro

Amwe mu mafoto yo mu bukwe bwa Usengimana Faustin na Bayingana Daniela

Amwe mu mafoto yo mu bukwe bwa Usengimana Faustin na Bayingana Daniela

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo, myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Buildcon FC muri Zambia, Usengimana Faustin yasabye ndetse anakwa umukunzi we bari bamze imyaka hafi icumi bakundana, Bayingana Daniela.

Ni umuhango wabereye i Rubavu, mu Busitani bwa kaminuza ya UTB imbere ya Nyiramacibiri Hotel.

Nyuma y’uko Faustin na Daniela biyemeje kubana akaramata, babigejeje ku babyeyi, ari nayo mpamvu ababyeyi ba Faustin berekeje Rubavu kumusabira umugeni yashimye, ababyeyi ba Bayingana nabo babihaye umugisha kuko ngo ntawatandukanya icyo Imana yifatanyirije.

Biteganyijwe ko nyuma y’uyu muhango wo gusaba no gukwa, tariki ya 15 Ugushyingo 2019 aba bombi bazasezerana imbere y’amategeko mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo.

Bukeye bwaho nibwo ubukwe nyirizina buzaba, tariki ya 16 Ugushyingo saa 15:00’ aho bazahamya isezerano ryabo imbere y’Imana muri Parkland Remera, nyuma yaho abatumiwe bazakirirwa mu busitani bwa Parkland Remera ruguru y’Umushumba Mwiza.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2014, gusa bivugwa ko icyo gihe bari bamaze imyaka igera kuri 5 bakundana.

Usengimana Faustin ni umwe mu bakinnyi bake b’abanyarwanda bakinnye igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Mexique muri 2011.

Ni umwe kandi mu bakinnyi bake babashije gukinira amakipe y’amakeba abiri hano mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC kandi atwarana nazo ibikombe.

Usengimana Faustin nyuma yo guhabwa Bayingana Daniela
Usengimana Faustin n'abasore bari bamwambariye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Macka
    Ku wa 13-11-2019

    Hay

IZASOMWE CYANE

To Top