Abakobwa bakatiwe imyaka 15 kubera kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wa bo barekuwe
Abakobwa 6 n’umuhungu umwe bakatiwe n’Urukiko kubera kwangiza imyanya y’ibanga ya mugenzi wa bo witwa Sandrine bafunguwe ku mbabazi za Perezida Paul Kagame.
Barekuwe ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Werurwe 2022, ni nyuma y’uko muri Werurwe 2020 bari bakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gufungwa imyaka 25 no kwishyura ihazabu y’amafaranga 4 470 425 Frw ariko baza kujurira bakatirwa imyaka 15 n’ihazabu ya miliyoni 3.
Nkamiro Zaina, Umulisa Gisele, Kamanzi Cyiza Cardinal, Umuhoza Tonny, Umuhoza Rosine, Umutoni Hadidja na Uwimana Zainabu bafunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushuka mugenzi wa bo bakamutumira iwabo maze bakamuhohotera bakamwangiriza imyanya y’ibanga.
Baje kwandikira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame basaba imbabazi.
Bafunguwe nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu, tariki 11 Ugushyingo 2022, yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ku bantu 802 bahamwe n’ibyaha binyuranye.
Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 17-12-2022Nishimiye amakurumeza mutugezaho murakoze cyane
-xxxx-
Ku wa 17-12-2022Nishimiye amakurumeza mutugezaho murakoze cyane
Reponse
Ku wa 15-12-2022Nishimiye Amakuru Meza Mutugezaho.