Andi makuru

Amashimwe ni yose kuri Dr Kanimba wari umaze imyaka irenga 3 arwaye ameze nabi (VIDEO)

Amashimwe ni yose kuri Dr Kanimba wari umaze imyaka irenga 3 arwaye ameze nabi (VIDEO)

Dr Kanimba Vincent wari umaze imyaka irenga 3 afashwe n’uburwayi bwo gutitira umubiri wose buzwi nka "Parkinson", arashimira Imana ko yakize ndetse akaba yiteguye no gusubira mu kazi.

Muri Gashyantare 2020 nibwo yahuye n’ubu burwayi, kuva icyo gihe yivuje ahantu atandukanye mu bihugu byo hanze harimo n’u Bubiligi ariko gukira biranga.

Muri Mata 2023 ni bwo mu buryo bugoranye yabwiye ISIMBI ko yakoze ubushakashatsi asanga hari ibitaro bimwe byamuvura biri muri Mexico, gusa nk’umuntu wari umaze igihe yivuze imitungo yari yarahatsikiriye nta bushobozi yari afite bwo kwijyanayo cyane ko byasabaga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuryango mugari w’Abanyarwanda ndetse na Leta y’u Rwanda baje kumufasha abona amafaranga ajya kwivuza ariko ntiyajya muri Mexico.

Hari amasezerano y’imikoranire (Memorandum Of Understanding) ibihugu biba bifitanye, u Rwanda rero rwahisemo kumwohereza mu Buhinde aho bamushakiye ibitaro byiza ndetse n’umuganga mwiza uzamukurikirana. Yivurije mu bitaro bya Manipal biri mu Mujyi Bangalore.

Dr Kanimba Vincent nta kibazo na kimwe asigaranye akaba yanahamirije ikinyamakuru ISIMBI ko yiteguye gusubira mu kazi ke k’ubuganga yakora mbere yo kurwara.

Dr Kanimba Vincent yarakize ameze neza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Umuhoza
    Ku wa 22-01-2024

    Ndashimira imana kubwa doctor kanimba ,kuko imana yakoze imirimo ,Kandi imana ishimwe kubo yakoresheje bagakora kubutunzi bwabo imana izabahembe.nukuri imana yacu irahambaye pe .

  • Kirenga sadi
    Ku wa 24-11-2023

    Icyambere nugushima Imana yamurinze akabayarakize nkashimira naburimunyarwanda wamuteye inkunga akabasha kwivuza agakira izikurinda kandi imufitemubiganzabyayo.

  • François Niyotwagira
    Ku wa 24-11-2023

    Imana ishimwe ko yakize

  • migambi
    Ku wa 23-11-2023

    lmana ishimwe

IZASOMWE CYANE

To Top