Andi makuru

Umunsi yashyinguye nyina nibwo yafashwe n’uburwayi, Dr Kanimba amaze imyaka 3 ubuzima bwe buri habi ntagikozwe arapfa (VIDEO)

Dr Kanimba Vincent amaze imyaka 3 afashwe n’uburwayi butunguranye bwo gutitira umubiri wose buzwi nka "Parkinson", arasabwa arenga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo avurwe.

Dr Kanimba ni umuganga w’inzobere cyane cyane ku ndwara z’abagore (gynecologist) akazi yakoze guhera mu 1994.

Muri Gashyantare 2020 nibwo yahuye n’ubu burwayi umunsi yari avuye gushyingura nyina i Rusororo.

Yicaye mu modoka bagiye gukoraba, umubiri we uhita uba nk’ikinya, amaguru kuva aho ari biranga ari nabwo nyuma yatangiye gutitira.

Akibona ibimenyetso nk’umuganga yahise akeka ko ari "Parkinson" imufashe ariko ntiyabyemera kuko ubusanzwe ifata abakuze.

Yaje kujya kwa muganga i Ndera, ibizami bafashe bamubwira ko ari yo, nyuma yaje kujya mu Bubiligi hari muri Mata 2021 aho yamaze umwaka yivuriza n’aho baje kwemeza ko ari yo ndwara arwaye.

Yagarutse mu Rwanda nyuma yo kubona ko imiti afata ntacyo imufasha cyane, ageze mu Rwanda yabonye umuganga ukomoka muri Espagne amuhindurira imiti ari nayo anywa ubu nubwo ihenze aho igura arenga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Dr Kanimba Vincent yakomeje gukora ubushakashatsi asanga ibitaro byamuvura biri muri Mexico, akaba asabwa arenga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo.

Avuga ko ayo mafaranga atapfa kuyabona nk’umuntu umaze imyaka 3 yivuza kandi bimuhenze, asaba umugiraneza wese kumufasha anyuze hano cyangwa kuri nimero ye 0788511076 (Kanimba Vincent).

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • MB
    Ku wa 19-04-2023

    Ntirenganya nadufashe amuhe ubufasha bwaho yivurije ,ariko natwe twese buriwese yakwitanga ukwari tukavuza uyu muganga kuko nubwo wowe atagufashije ,ashobora gukira akaba ariwowe aheraho Avura.baduhe number ye ,ikindi ,ntirenganya nyihera Nimero yawe tuganire

  • Mm kezq
    Ku wa 19-04-2023

    Waduhaye numero zuwo muganga wakuvuye se Alfred

  • Theos Titi
    Ku wa 19-04-2023

    Ni agahinda ni ukuri ariko nyine ubuzima ni uko tubutunze ikibabaje ni uko uko tutajya tubizirikana.

    Ariko nanjye Ndabona Leta yagombye gutabara uyu muganga kuko afitiye runini abaturage kuko kariya gafrs ni kenshi mu bufasha bussnzwe sinzi ko kapfa kuvamo.

  • Musada vava
    Ku wa 19-04-2023

    Nangeniteguye kugutwerera yenda bwacyakabiri

  • Nice
    Ku wa 19-04-2023

    Uburyo agwa neza nizere ko atari bubure abamufasha

  • Ntirenganya Alfred
    Ku wa 19-04-2023

    Ibi bintu birababaje cane nukuri, nuko abantu bize ubuganga iyo bafashwe nindwara bhita batekereza kwa muganga ariko ikigaragara Dr. KANIMBA yararozwe kbsa. Yakagombye kugana abaganga ba Kinyarwanda kuko abaganga b kizingu ntakintu bazamumarira kbsa imyaka 3 ishize aba yarakize iyo ajya mu kinyarwanda. Erega nabo no abavuzi nanjye nigeze guhura nikibaxo nkicyo cyiwe mba pararize ahantu hose ariko nagiye mu kinyarwanda ubu narakize kdi nari narenze ibintu. Rero na Dr. Kanimba nibyo bamuteze bishoboka yajya mu kinyarwanda kdi yavurwa agakira rwose. Abagangaba kinyarwanda turabazi twabaha number zabo rwose nave mu kizungu ubwo ni uburizi.

  • Elvis
    Ku wa 19-04-2023

    Birababaje kubona umukire ageze aho asaba ubufasha. Gusa leta imufashe kuko afitiye igihugu akamaro avurabenshi kbs! uburwayi ntibuteguza

IZASOMWE CYANE

To Top