Ange Kagame yatunguwe n’igishushanyo cya Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we
Umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame yagaragaje ko yishimiye uwashushanyije Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we ndetse avuga ko bzavugana.
Hari ku mugoroba w’ejo ubwo hasozwaga icyiciro cya mbere cya Art Rwanda – Ubuhanzi, nibwo hagaragajwe iki gishushanyo cyakozwe n’umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo.
Ni ifoto ya Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we (umwana wa Ange Kagame), ikaba yarashushanyijwe neza ku buryo utapfa kuyitandukanya n’ifoto nyirizina.
Uwitwa Shema yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, yashyizeho ifoto yafotowe ndetse n’ishushanyijwe, iherekezwa n’amagambo agira ati “muyisakaze igere aho igomba kugera.”
Ange Kagame akibona iyi post na we yayisangije abamukurikira (retweet) maze iherekeza n’amagambo agira ati “Biratangaje! Tuzavugana.”
Aya magambo ye yasembuye ibitekerezo bya benshi aho benshi bavuze kuri ubu butumwa bwe bamushimiye uburyo na we atahishe amarangamutima ye kuri iyi foto ndetse akemera kuzahura n’ushushanyije iyi foto.
This is amazing. Will be in touch🙏🏾 https://t.co/ni98D8Nbos
— AIKN (@AngeKagame) April 2, 2022
Ibitekerezo
Harerimana jean d,amour
Ku wa 28-10-2022Ndashimira uyumunyeshuri nukuri numuhanga nkashimira ange kagame kumarangamutimayagize akavugako azamushaka
John emm
Ku wa 28-09-2022Turabashimiye mukomerezaho
Yakini baraka gressiyass
Ku wa 1-09-2022mbegifotonziza nanjyendayikunzepe gukundanibyiza iyukunze naweugakundwa
Igitangaz flet
Ku wa 29-08-2022Andika Igitekerezo Hano Abakunz bikip yaper ndabakundacyan
SHIMAYESU
Ku wa 20-06-2022Yagerageje gucapa.
SHIMAYESU
Ku wa 20-06-2022Yagerageje gucapa.
SHIMAYESU
Ku wa 20-06-2022Yagerageje gucapa.
Tuyisenge ildephonse
Ku wa 2-04-2022Nukuri ineza yiturwa undi niba koko yaraguhaye impyiko reka nubundi muzabane.