Andi makuru

Ibintu bikomeye bituma umugore cyangwa umukobwa aba atagishaka kumva umukunzi we

Ibintu bikomeye bituma umugore cyangwa umukobwa aba atagishaka kumva umukunzi we

Abagabo benshi bashaka kandi bagakunda ko abo bashakanye cyangwa abakunzi babo babatega amatwi ndetse rimwe na rimwe bitaba ngombwa ko babumva bikaba byateza amakimbirane hagati yabo bitewe n’impamvu.

Icyo gihe rero, haba hagomba kurebwa ku mpamvu zombi kuko ushobora gusanga uko kutumvwa byaturutse ku makosa y’umugabo ndetse no ku mugore cyangwa se rimwe na rimwe na none bigaturuka kuri bombi.

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutuma hatabaho kumvikana hagati y’abakundana cyangwa abashakanye ariko cyane cyane ku ruhande rw’abagore baba banze kumva abagabo babo.

Kuba umwe muri bo atagiha agaciro umubano wabo

Iyo umugore aha agaciro umubano afitanye n’umukunzi we ariko akabona umugabo nta cyo bimubwiye, icyo gihe habaho kutumvikana kuko aba abona umugabo we amuvunisha cyangwa hari inshingano atuzuza neza uko bikwiye.

Muri iki gihe rero, biba bikaze kugira ngo yongere kumuha agaciro no kumutega amatwi nubwo umwe aba ashaka kumvwa ariko akabona ibitekerezo bye bitumvwa.

Kugira agahinda

Iyo umugore afite agahinda akenshi yatewe n’umugabo we, usanga nta kanya na gato akunda kumuha ngo baganire cyangwa ngo umugabo abe yamugezaho igitekerezo runaka ngo azacyumve.

Aha biterwa n’amakosa ahora yisubiramo akorwa n’abagabo ku buryo igihe kigera umugore akumva atagishaka kumwumva na gato.

Kuba yarahagaritse kumukunda

Umugore kimwe n’umukobwa ufite uwo bakundana ashobora guhagarika kumukunda ariko ntabimubwire bitewe n’impamvu runaka bityo bigatuma atamwumva na gato.

Ibi rero bihita binereka umuhungu cyanga umugabo ko umukunzi we atakiri mu rukundo bitewe n’uburyo amusubiza ku byo amubajije bityo amarangamutima umwe yari afitiye undi akagenda agabanuka gahoro gahoro.

Kuba umukunzi we atamwereka urugero rwiza

Akenshi umugore cyangwa umukobwa yanga kumva uwo bakundana bitewe no kutamwizera bitewe n’uko hari ibiba bitagenda neza hagati yabo.

ibi biterwa n’uko umugabo cyangwa umusore aba atereka ukuri neza umukunzi we aho usanga akenshi ibyo akora bivuguruza ibyo akora.

Kutabwizanya ukuri

Iyo umukobwa cyangwa umugore afite ibyo atavugaho rumwe n’umukunzi we, bituma na none atamwumva kuko buri umwe aba yumva ari mu kuri.

Aha na none, usanga iyo umugore yaramenye ko uwo bakundana atamubwiza ukuri ariko we agakomeza kumwereka ko amukunda, bituma na we agenda arushaho kwiyumvusha ko ibyo umukunzi we yamubwira nta gaciro bifite cyangwa ko na byo ari amabeshyo bityo igihe kikaba cyagera ntiyongere no kumutega amatwi n gato.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Fabrice ntakiyiruta
    Ku wa 1-12-2022

    Igitekerezo cyanje nuko mwoduha impamvu zi5 zituma umuhungu akunda umukobwa kandi mugihe umuntu wamuhishije ikintu akaca akibimenya ko wabimuhisije wokoriki mugihe utashaka kwa bimenya nibyo bitekerezo byanje

IZASOMWE CYANE

To Top