Ingaruka mbi zo kumara igihe nta mukunzi kubera ibikomere by’abo mwakundanye mbere
Benshi bumva ko gukundana ari ibintu byizana abandi bakabifata ukundi bitewe n’ibirushya bagiye bahuriramo na byo.
Rimwe mu rukundo hari igihe biba ngomba ko umuntu wizeraga akubabaza, bamwe iyo bahuye n’iki kibazo usanga bavuga ko bagiye gufata akaruhuko bikarangira bibaye ikiruhuko gihoraho ibyo gukundana bakabivamo.
Imbuga zitandukanye zandika ku rukundo, zemeza ko uko umuntu agenda yikuramo ibyo gukundana kubera ibikomere yagiye ahuriramo na byo birangira abayeho mu buzima bwa wenyine.
Elcrema yo yemeza ko hari n’abantu baba barafashe umwanzuro wo kongera gukundana ariko bakumva inkuru z’abagenzi babo baherutse gukomeretswa n’abo bakundanaga, ibintu bigasubira i Rudubi.
Bemeza ko abantu benshi bakunze kwibeshya ko babayeho neza kubera ko nta bakunzi bafite, ariko ingaruka zo kubaho bonyine zikagenda zibona gake gake mpaka basubitse ibyo gukundana burundu.
Bitangira umuntu yanga filime z’urukundo, indirimbo, n’izindi nkuru z’urukundo zikwibutsa icyo wakabaye ufite ariko utigeze ugira amahirwe yo kugumana. Ugatangira no gushaka amakosa kuri muntu wese mwakundanye.
Inama imwe izatuma uhora ushikamye mu rukundo ni ukuzajya wibuka ko nta muntu n’umwe uri ntamakemwa muri iyi si y’abazima, ibi bizagutere imbaraga zo kongera gushaka umukunzi no kongera gushyira ubwenge ku gihe wumve ko ibyakubayeho n’abandi bibabaho.
Ibitekerezo
Niyonizeye Fabrice
Ku wa 21-07-2023Andika Igitekerezo Hano :Vyukuri Hari Abant Bipfuzaga Gukundan Numukobw Bikamuzanira Uburibw Butazopfa Buheze
Girukubonye julienne
Ku wa 18-05-2022Mana we neza neza wagirango ninjyewe murikuvuga kuko niwomwanzuro nafashe

Kundwa John
Ku wa 26-07-2021Biragoye kongera kwiremamo izere kuko abenshi twumva twazongera gukundana aruko tugiye kurushinga
Uwera Deborah
Ku wa 25-07-2021Gukunda ugakundwa nibintu byiza arko iyo uhora ujya murukundo ukababazwa kenshi bigusigira ibikomere wumvako ntarukundo rubaho
Uwera Deborah
Ku wa 25-07-2021Gukunda ugakundwa nibintu byiza arko iyo uhora ujya murukundo ukababazwa kenshi bigusigira ibikomere wumvako ntarukundo rubaho
Kampire Diane
Ku wa 3-07-2021Ligobel naze twikundanire kbs buriya abantu babiri bahuye bombi barakomerekejwe nu rukundo nibo bakundana byukuri kuko ntawahemukira undi azi ukuntu biryana
Kampire Diane
Ku wa 3-07-2021Ligobel naze twikundanire kbs buriya abantu babiri bahuye bombi barakomerekejwe nu rukundo nibo bakundana byukuri kuko ntawahemukira undi azi ukuntu biryana
Ligobel
Ku wa 27-06-2021None mbigenze nte ko kubera ibikomere gutera intambwe ngo njye gutereta byamvuyemo ,ubwo njye siho ngana!!!