Andi makuru

Kwizera Evariste wa Mukaperezida yarekuwe nyuma y’amezi icyenda afunzwe

Kwizera Evariste wa Mukaperezida yarekuwe nyuma y’amezi icyenda afunzwe

Kwizera Evariste umugabo wa Mukaperezida yarekuwe nyuma y’amezi icyenda afunzwe akurikiranyweho gufata ku ngufu umwana utarageza imyaka y’ubukure.

Tariki ya 13 Mata 2022 nibwo Kwizera Evariste yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa yakoreshaga ku kabiri yari yarafunguye.

Bivugwa ko yamusanze aho yacumbikaga ari ni njoro maze akamufata ku ngufu, ni ko guhita yitabaza inzego z’umutekano, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rufata Evariste aho yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Kigabiro.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Kwizera Evariste wari ukiburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo yarekuwe ubu yatashye akazajya yitaba Ubutabera mu gihe bumukeneye.

Muri 2020 uyu mugabo nabwo yari yatawe muri yombi azira gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure, yaje kubihamywa n’urukiko akatirwa imyaka 10 ariko aza kujurira ari nabwo yagizwe umwere.

Kwizera yamenyekanye mu mpera za Mutarama 2019 ubwo yasezeranaga mu Murenge n’umugore witwa Mukaperezida, wamurushaga imyaka 27.Icyo gihe Kwizera yari afite imyaka 21 ari nabwo agisoza amashuri yisumbuye.

Evariste wa Mukaperezida yarekuwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top